Rubavu: Icika ry’umuhanda ujya Bralirwa ribangamiye abawuturiye

Ikibazo cy’ibiza byagaragaye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba mu mpera z’umwaka wa 2012 bikomeje kugira ingaruka ku baturage batuye aho byabereye kuko icika ry’umuhanda ujya Bralirwa ngo ritera impanuka ubutitsa nk’uko bitangazwa n’abaturage bawuturiye.

Imvura yaguye mu karere ka Rubavu taliki 31/10/2012 yahitanye abantu 7 yangiza ibintu bitandukanye birimo imihanda, imyaka n’inyubako nyinshi, uretse kuba abangirijwe amazu barashoboye gusana abandi bagashaka aho bajya gutura, ibikorwa remezo byangiritse byo ntibirashobora gusanwa.

Umuhanda ujya Bralirwa wangijwe n'imvura utaramara imyaka 3.
Umuhanda ujya Bralirwa wangijwe n’imvura utaramara imyaka 3.

Umuhanda ujya kuri Bralirwa ni umwe mu mihanda inyurwamo n’ibikamyo bijya kuzana ibinyobwa kuri Bralirwa, kwangirika kwawo bihangayikishije abawuturiye kubera impanuka zibibasira bitewe n’imodoka zibyiganira mu muhanda wangiritse.

Nyuma y’iyangirika ry’uyu muhanda ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwari bwasabye ko uyu muhanda wanyurwamo n’imodoka ntoya naho ibikamyo bigaca mu muhanda wa Marine ariko ntukoreshwa kubera gutinya uburyo wegereye ikivu cyane.

Kwangirika k'umuhanda ujya Bralirwa bituma ibinyabiziga bibyigana bikongera impanuka.
Kwangirika k’umuhanda ujya Bralirwa bituma ibinyabiziga bibyigana bikongera impanuka.

Amezi ashize ari atatu nta kirakorwa kuri uyu muhanda unyurwamo n’imodoka nyinshi, abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’impanuka ziwubonekamo, bagasaba ko inzego zibishinzwe zagira icyo zikora.

Ubuyobozi bw’akarere butangaza ko nta bushobozi bufite bwo gusana uwo muhanda ahubwo bwakoze urutonde rw’ibyangiritse bubyohereza mu kigo cy’igihugu gishinzwe imihanda (RTDA).

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka