Rubavu: Bujurijwe ikigega gihunika toni 400 z’ibirayi

\Abahinzi bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu bavuga ko bagiye gucyemura ikibazo cyo kubura imbuto no gusesagura umusaruro nyuma yo kubakirwa ikigega gishobora guhunika toni 400 z’ibirayi.

Iki kigega cyuzuye ku nkunga yatanzwe n’Ambasade y’Ububiligi n’umushinga IABU wunganira abahinzi n’aborozi mu murenge wa Busasamana cyatwaye amafaranga miliyoni 123.

Abaturage bavuga ko kizabafasha guhunika umusaruro wabo aho kweza bawujyana ku isoko kugira ngo bitangirika rimwe na rimwe bakanahendwa. Ngo icyo bari basanganywe ni gito ndetse ntikibashe kubabikira imbundo bakoresha mu gihe cy’ihinga.

Ikigega gihunika toni 400 z'ibirayi abaturage bo mu murenge wa Busasamana bubakiwe.
Ikigega gihunika toni 400 z’ibirayi abaturage bo mu murenge wa Busasamana bubakiwe.

Abaturage bo mu murenge wa Busasamana bashima ko IABU yabafashije kumenya guhinga byongera umusaruro, aho kuri hegitare imwe bashobora kweza toni 23 kubera amasomo y’ubuhinzi bigira mu murima, mu gihe mbere bakuragamo umusaruro utarenze toni eshatu.
Abaturage 6000 bamaze kwigishwa ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere.

Buntu Ezechiel umuyobozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko ibikorwa bifasha abaturage kongera umusaruro bituma barushaho gutera imbere no kugira imibereho myiza, ariko ko n’uruhare rwabo rucyenewe kugaragazwa bubahiriza gahunda za Leta nko kuboneza urubyaro kugira babone umwanya wo gukora no kugabanya imirimo bakora.

Katrien Meersman ushinzwe iterambere n'ubufatanye muri Ambasade y'Ababiligi asobanurirwa imikorere y'ikigega.
Katrien Meersman ushinzwe iterambere n’ubufatanye muri Ambasade y’Ababiligi asobanurirwa imikorere y’ikigega.

Ikindi abaturage basabwa kwibandaho ni ukwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza kuko ibafasha kugira ubuzima bwiza batazahajwe n’indwara.

Katrien Meersman ushinzwe iterambere n’ubufatanye muri Ambasade y’Ababiligi avuga ko abaturage batuye mu gace k’ibirunga bafite amahirwe yo kubona umusaruro kandi bagomba kongera mu kwihaza, kongera ubukungu no guhaza igihugu cyabo, akavuga ko ibikorwa byashyikirijwe bagomba kubibyaza umusaruro kugira bashobore kugira ijo hazaza.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka