Nyamasheke: Inyigo y’igishushanyo mbonera cy’umujyi iragenda neza

Ibi byatangajwe ku wa gatanu, tariki ya 21 Ukuboza, ubwo itsinda rishinzwe kugenzura imiterere y’ahazubakwa umujyi ryagiranaga ibiganiro n’izi nzego mu rwego rwo kunoza imigendekere myiza y’iki gikorwa ubwo kizaba gitangiye.

Ubu hamaze kujyaho igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Nyamasheke ndetse Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire cyagiranye amasezerano na Rwiyemezamirimo wo kugenzura imiterere y’ubuso buteganywa kuzubakwaho inyubako zitandukanye zizaba zigize Umujyi wa Nyamasheke.

Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Nyamasheke gikora ku mirenge itatu y’aka karere ari yo Kagano, Kanjongo na Bushekeri, by’umwihariko mu tugari 3 tw’iyo mirenge ari two Kibogora ko mu murenge wa Kanjongo, Ishara ko muri Kagano na Mubumbano yo muri Bushekeri.

Yves Sangwa, Umukozi wa Rwanda Housing Authority ushinzwe gukurikirana iki gikorwa mu karere ka Nyamasheke.
Yves Sangwa, Umukozi wa Rwanda Housing Authority ushinzwe gukurikirana iki gikorwa mu karere ka Nyamasheke.

Tariki 21/12/2012, impande zirebwa n’icyo kibazo zarahuye zirebera hamwe ahazajya inyubako n’ubwoko bwazo ndetse n’ibikorwa remezo bizajyana na zo, ku buryo mu duce dutandukanye hazajya hamenyekana ubwoko bw’inzu izahubakwa n’agaciro itagomba kujya munsi.

Umuyobozi w’Ibiro by’Ubutaka mu karere ka Nyamasheke, Ntezimana Aphrodis yemeza ko inyigo ijyanye no gushyira mu bikorwa iki gishushanyo mbonera igeze ahashimishije kandi bakizera ko ibiteganyijwe bizagerwaho.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka