Nyamasheke: Ingengo y’imari yagabanutseho 2% ugereranije n’umwaka ushize

Ingengo y’imari akarere ka Nyamasheke kazakoresha muri uyu mwaka wa 2012/2013 yagabanutseho 2% ugereranije na miliyari 12 miliyoni 669 ibihumbi 473 n’amafaranga 823 akarere kari kakoresheje umwaka ushize.

Iyi ngengo y’imari yagabanutse kubera ko hari abafatanyabikorwa bari bakoreye mu karere mu mwaka ushize ubu bakaba batazahakorera; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa komisiyo y’ubukungu mu nama njyanama y’akarere Ngezahayo Abidan.

Amafaranga abafatanyabikorwa bari bakoresheje niyo yabaye ikinyuranyo kingana na miliyoni 288 ibihumbi 864 n’amafaranga 208 (288,864,208); nk’uko byatangajwe mu muhango wabaye tariki 28/06/2012 ubwo inama njyanama y’akarere yemezaga ingengo izakoreshwa muri uyu mwaka.

Miliyari 12 miliyoni 380 ibihumbi 609 n’amafaranga 615 (12,380,609, 615) niyo azakoreshwa mu gihe umwaka ushize hari harakoreshejwe miliyari 12 miliyoni 669 ibihumbi 473 n’amafaranga 823.

Imirimo abafatanyabikorwa bagombaga kuzakora yatekerejweho uburyo izakorwa, bikaba byarashyizwe muri gahunda y’inzego zo hasi abaturage bakazabikora.

Muri iyi nama hari abagize impungenge zo kuba ubuhinzi n’ubworozi byarahariwe 8% by’ingengo y’imari gusa kandi abaturage benshi aricyo kibatunze, maze umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere avuga ko mu by’ukuri ayo mafaranga atari make.

Bahizi yasobanuriye ko ayo mafaranga 8% by’ingengo y’imari atari make kuko ahanini ubuhinzi bukorwa n’abaturage ubwabo, ayo akaba ari ayo kunganira uruhare rwabo. Ubuhinzi n’ubworozi bwagenewe amafaranga miliyoni 995 ibihumbi 412 n’amafaranga 610 (995,412,610).

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka