Nyamasheke: Abaturage barasaba kwishyurwa amafaranga bakoreye batera icyayi

Abaturage bo mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke bakoreye umushoramari NTF wagombaga gushyira mu bikorwa umushinga w’icyayi wa Gatare ubwo yatereshaga icyayi, ariko bamaze umwaka n’igice batarahembwa.

Uyu mushoramari NTF yaje guhagarikwa muri uyu mushinga maze icyayi cye kigera kuri hegitari 26 cyegurirwa koperative y’abahinzi b’icyayi ba Gatare (Cothega) ifata n’inshingano zo kuzahemba abo bakozi, ariko kugeza ubu ntibarahembwa.

Ndababonye Damien, uhagarariye Cothega mu nama, avuga ko amafaranga yo guhemba abo bakozi ahari ariko ko hari imbogamizi afite zo kumenya abakozi batahembwe uko bangana, urutonde rwabo n’amafaranga bagomba guhembwa rukaba rutaraboneka.

Imirima y'icyayi yakorwaga n'umushoramari NTF ikaza kwegurirwa koperative y'abahinzi b'icyayi ba Gatare (Cothega).
Imirima y’icyayi yakorwaga n’umushoramari NTF ikaza kwegurirwa koperative y’abahinzi b’icyayi ba Gatare (Cothega).

Yanatangaje ko komisiyo ishinzwe gukurikirana uyu mushinga igizwe n’abantu baturuka mu nzego zitandukanye izaterana mu gihe cya vuba maze igafata umwanzuro abo bakozi bagahabwa amafaranga yabo.

Bahizi Charles, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyamasheke, yavuze ko imishinga iza gukorana n’abaturage idakwiye kubasubiza inyuma yanga kubahemba amafaranga baba bakoreye, ahubwo ikwiye kugira uruhare mu kubateza imbere.

Mu karere ka Rusizi gaturanye na Nyamasheke naho haravugwa abaturage bakoreye umushinga VUP mu murenge wa Butare ariko nabo bakaba batarishyurwa.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi VUP ibereyemo umwenda.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi VUP ibereyemo umwenda.

Abo baturage bibaza ukuntu umwaka ushize batabonye amwe mu mafaranga yabo agera kuri miliyoni 28 ariko hakaba hari gutegurwa ingengo y’imari VUP izakoresha umwaka utaha.

Umunyamabanga nshyingwabikorwa w’umurenge wa Butare, Sibomana Placide, avuga ko icyo kibazo kizwi kandi kimaze igihe kirekire avuga ko biri gukurikiranirwa ku karere kugira ngo bazishyurwe.

Nyamara iyo mvugo abaturage ntibayumva kuko ari ko bababwira buri gihe kuko ayo mafaranga ari ay’umwaka wa 2011/2012. Ibyo rero ngo byabateye inzara dore ko uyu murenge uri mu mirenge ifite abaturage bakennye akaba ari no muri urwo rwego bari barawushyiriyeho VUP kugira ngo ibafashe kwikura mu bukene.

Emmanuel Nshimiyimana na Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka