Nyamagabe: Umwuga wo kurimbisha amagare umubeshejeho

Uwintore Jean Bosco, umusore w’imyaka 16 ukora umwuga wo gusiga amarangi ku magare, gushyiraho indi mitako no kuyasana, yitangariza ko umubeshejeho nyuma yo kuba imfubyi ku babyeyi bombi.

Uyu musore ukorera uyu mwuga muri santere y’ubucuruzi ya Tare mu murenge wa Tare avuga ko atabashije gukomeza amashuri kubera ikibazo cy’ubushobozi kuko nta mubyeyi n’umwe agira.

Uwintore ku kazi ke ko kurimbisha amagare.
Uwintore ku kazi ke ko kurimbisha amagare.

Agira ati: “Nge ndi imfubyi nta mubyeyi n’umwe ngira. Narakoze nza mu cyiciro cya kabiri cyo kujya muri nayini (uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9) noneho rero mbura amafaranga yo kugura imyenda no kugura amakayi, ubundi mbivamo mpita nza gukora amagare nkuramo igishoro cyo kugura irangi.”

Uwintore avuga ko gusiga irangi ku igare rimwe bamwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri, akaba yungutseho nk’amafaranga 500. Ngo iyo akazi kamuhiriye ku kwezi ashobora kuba afite nk’inyungu y’ibihumbi 15 kuberako uko ayakorera ari nako aba agomba kwikemurira ibibazo nko kubona amafunguro n’ibindi.

Kurimbisha igare rimwe ngo bamwishyura amafaranga 2.000.
Kurimbisha igare rimwe ngo bamwishyura amafaranga 2.000.

Mu gihe kingana n’imyaka ibiri amaze muri aka kazi, ngo ubu amaze kwigurira ihene ebyiri n’inkoko ebyiri, anafite amafaranga ibihumbi 30 yizigamiye kuri konti.

Uwintore avuga ko afite umugambi wo gukorera amafaranga yamara kuyagwiza akajya kwiyungura ubwenge mu ishuri ryigisha gukanika amamodoka.

Bimwe mu byo yifashisha mu kurimbisha amagare y'abakiriya be.
Bimwe mu byo yifashisha mu kurimbisha amagare y’abakiriya be.

Uyu musore kandi atanga ubutumwa ku rubyiruko bagenzi be ko badakwiye kurera amaboko, ahubwo ko bakwiye gushaka icyo bakora cyabinjiririza amafaranga.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka