Nyagatare: Gusuzuma ibyiciro by’ubudehe byatangiriye muri Tabagwe

Kugira uruhare mu myigire y’abana babo no kubyara abo bashoboye kurera nibyo byakanguriwe ababyeyi bo mu murenge wa Tabagwe mu nama yahuje komite ishinzwe gusuzuma ubujurire bw’abanyeshuli bo mu mashuli makuru babuze uko bajya kwiga kubera ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.

Ubu bujurire bwabayeho nyuma y’aho bamwe mu banyeshuli bananiwe gusubira ku mashuli bigagaho kubera ubushobozi bucye.

Ibi byatumye hashyirwaho itsinda muri buri karere rishinzwe gusuzuma ibivugwa n’aba banyeshuli ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’imidugudu ndetse n’abaturanyi.

Mu nama yabereye ku murenge wa Tabagwe, tariki 19/09/2013, umubyeyi w’umwana yavugaga impamvu adashoboye kwigisha umwana we. Iyo yamaraga gutanga ibisobanuro, ubuyobozi bw’umudugudu akomokamo n’ubw’akagali bagiraga icyo babivugaho.

Bafuruka Lydia avuga ko yashyizwe mu kiciro cya 3 akaba afite abana 2 biga muri kaminuza bombi kandi akaba atishoboye dore ko n’umugabo yamutaye byongeye kandi nawe akaba atishoboye.

Yagize ati “Umugabo yantanye abana ariko sinishoboye na gato. Nagerageje kubisobanura ariko biba impfabusa.”

Bamwe mu bakuru b’imidugudu nabo basaba ko ibyiciro by’ubudehe byasubirwamo kuko uretse kuba byarakozwe mu buryo butanoze ngo n’abaturage bangaga gushyirwa mu byiciro runaka bitewe n’izina ribi bifite.

Muganwa Stanley, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu we asaba ababyeyi kubyara abo bashoboye kurera no kugira uruhare mu myigire y’abana babo kuko batahora buri gihe bateze inkunga kuri Leta.

Nk’uko kandi akomeza abivuga ngo iki gikorwa cyahereye mu murenge wa Tabagwe kizakomereza no mu yindi mirenge harimo no gusura imiryango abana basabye ubujurire bakomokamo nyuma byoherezwe muri minisiteri bireba zibe arizo zifata umwanzuro niba abo bana bazarihirirwa cyangwa bazirihirira.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka