Nyabihu: Imiryango 19 y’abatishoboye yahawe inka mu murenge wa Kabatwa

Imiryango yari yahawe inka muri Gahunda ya Girinka mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu, kuri uyu wa 10/09/2012, bazituriye bagenzi babo batishoboye inka 19 ziyifashe kwikura mu bukene.

Twizerimana Sadiki, umwe mu bazituriye bagenzi babo inka, yavuze ko inka yahawe yamugejeje kuri byinshi, nk’ifumbire yatumye imirima ye igira uburumbuke.

Yongeyeho ko kandi kubera iyo nka amata yagiye abona yamufashije mu kuzamura imibereho y’urugo n’imirire muri rusange.

Kuri we ngo uguhaye inka aba agukoreye igikorwa gikomeye cyane, ari nayo mpamvu mu rwego rwo gushimira Perezida wa Repubulika washyizeho gahunda ya Girinka, babikora baziturira bagenzi babo ngo bafatanye urunana mu nzira yo kwikura mu bukene.

Mu karere ka Nyabihu, abaturage bahawe inka muri gahunda ya Girinka bakomeje kuziturira bagenzi babo mu rwego rwo kwikura mu bukene.
Mu karere ka Nyabihu, abaturage bahawe inka muri gahunda ya Girinka bakomeje kuziturira bagenzi babo mu rwego rwo kwikura mu bukene.

Ntawigomwa Donatille, umwe mu bahawe inka yavuze ko inka yahawe izamufasha kwikura mu bukene. Yongeyeho ko izatuma umuryango we umererwa neza kandi ko izazamura ubuhinzi bwe.

Yavuze ko azayifata neza ku buryo bwose ku buryo nawe azaziturira bagenzi be mu gihe kiri imbere ubukene bukagenda burushaho gucika burundu.

Uretse gahunda yo gutanga inka yabereye mu murenge wa Kabatwa, muri uyu murenge hanatangijwe ku mugaragaro ikigega Agaciro Development Fund, aho abaturage batanze amafaranga agera kuri miliyoni esheshatu n’ibihumbi 265.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka