Ntaterwa ipfunwe no kuboha uduseke ari umugabo

Uwimana Anastase utuye mu kagari ka Busanza, mu murenge wa Kanombe, mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali avuga ko kuboha agaseke ari umugabo nta kibazo bimutera kuko ari imirimo nk’indi.

Mu Rwanda ni hake umuntu ashobora kubona umugabo uboha uduseke. Kuko uwo mwuga ufatwa nkaho ari uw’ab’igitsina gore gusa. Nyamara Uwimana avuga ko kuboha uduseke ari umugabo abyishimira kuko bimuhesha agaciro bikanamutunga.

Agira ati “uriya ni umwuga ushobora kuguhesha agaciro uramutse ubonye isoko, kandi nabwo umpesha agaciro kuko nabikoze mbikunze mbishaka…kumva ngo ndi umugabo ngo ntabwo nakora icyo umugore akora ni bya bindi by’imyumvire umuntu agomba kwikuramo…”.

Uwimana avuga ko kuboha uduseke nta kibazo abibonamo kandi ngo biramushimisha.
Uwimana avuga ko kuboha uduseke nta kibazo abibonamo kandi ngo biramushimisha.

Akomeza avuga ko icyo umugore akoze n’umugabo agomba kugikora nk’uko icyo umugabo akoze n’umugore agomba kugikora. Umurimo uwo ari wo wose umuntu awukunze, awushaka wamuhesha agaciro nk’uko abihamya.

Uwimana afite abana batatu ariko nta mugore afite kuko yitabye Imana. Avuga ko we n’abo bakorana babohera hamwe uduseke bakatugurisha amafaranga babonye bakayizigamira muri banki.

Asagutse nk’inyungu niyo amufasha kwishyura mitiweli ndetse no kwishyurira abana be amafaranga y’ishuri n’ibindi. Agaseke keza gahenze gashobora kugura amafaranga y’u Rwanda bihumbi bitanu.

Uko yatangiye kuboha uduseke

Uwimana Anastase avuga ko yatangiye kwiga kuboha uduseke ubwo abantu bigisha kuboha uduseke bageraga aho atuye mu kagari ka Busanza. Abantu bahise bitabira kujya kwiga kuboha agaseke nawe ahita ajyayo.

Bahise bakora itsinda rigizwe n’abagore 35 n’abagabo batandatu nawe arimo. Umujyi wa Kigali wahise uboherereza umwarimu arabigisha none ubu azi kuboha uduseke.

Uwimana avuga ko ishyirahamwe ryabo rikora gatatu mu cyumweru nyuma ya saa sita. Mu yindi minsi akora ibiraka hirya no hino kugira ngo abashe kwiteza imbere.

Fidele Ndayisaba, umuyobozi w’umujyi wa Kigali, avuga ko biyemeje kwita ku buboshyi bw’agaseke n’ababukora kugira ngo bakomeze babiteho kuko kuboha agaseke ari ingirakamo, bikaba bibafitiye akamaro kandi bikazakomeza kukabagirira.

Yongeraho ko agaseke gafite agaciro gakomeye mu muco w’Abanyarwanda bityo ababoha uduseke bagomba kubinoza kugira ngo bibongerere agaciro n’ubukungu.

Uwo mugabo umaze umwaka akora uwo mwuga yitabiriye itorero ribera i Nkumba, mu karere ka Burera, rya ba “Mutima w’Urugo” bo mu mujyi wa Kigali baboha uduseke, ryatangiye tariki 18/09/2012, rikazarangira tariki ya 30/09/2012.

Mu bitabiriye iryo torero uko ari 431 niwe mugabo wenyine urimo. Abandi bose ni abagore n’abakobwa.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka