Ngororero: Nshunguyinka yesheje umuhigo wo kubaka uruganda rukora Inzoga na Divayi
Annanie Nshunguyinka wo mu kagari ka Gaseke umurenge wa Nyanjye mu karere ka Ngororero, arashimirwa n’ubuyobozi bw’akarere n’abaturage kubera ibikorwa by’iterambere abagejejeho harimo kwesa umuhigo yari yarihaye wo kubaka uruganda ruzajya rutunganya umusaruro w’urutoki n’izindi mbuto zitandukanye.
Nshunguyinka w’imyaka 58 yasezeranyije abaturage gukoresha ubishoboka byose umusaruro wabo ntukomeze kujya kure kandi bakiri mubukene, nyuma yo kubona ko abacuruzi baza kurangura ibitoki n’izindi mbuto mu murenge atuyemo babyijyanira ahandi.
yatangarije Kigali Today ko yafashe icyemezo cyo kwiyubakira uruganda rwe, nyuma yo kubura uwo bafatanya gukora uwo mushinga kuko abandi babitekerezaga bashakaga ko bawukorera mu mujyi wa Kibuye cyangwa Rubengera.
Nshunguyinka wize gusa amashuli 6 abanza,avuga ko yahereye cyera akunda umwuga w’ubuhinzi ariko atazi ko azagera aho yubaka uruganda. Urwo ruganda ruzuzura neza rumaze kumutwara amafaranga arenga miliyoni 100 z’Amanyarwanda, ariko ubu rwatangiye gukora gusa akaba agishyiramo ibikoresho agikeneye.
uyu mugabo ubu urimo no guteza imbere ubuhinzi bw’inanasi, urutoki n’izindi mbuto mu murenge atuyemo wa Nyanjye, arashimirwa n’abaturage kuba abaha urugero mu buhinzi, akabaha akazi akanabagurira umusaruro batagiye kure.
Ikindi uyu rwiyemezamirimo ashimirwa ni uko mu tugari tubiri afitemo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi akomeje kuhageza imihanda akora kugiti cye. Amaze gukora imihanda iri ku burebure bwa kilometero eshanu wenyine, anayitaho nta muganda asabye, ubu akaba arimo gushaka uko yahageza amazi n’umuriro w’amashanyarazi.
Ubwo umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Gedeon Ruboneza, yasuraga ibikorwa bya Nshunguyinka kuri uyu wa gatanu tariki 15/03/2013, yasabye abaturage kongera umusaruro kugira ngo bungukire kuri urwo ruganda na nyirarwo akomeze gutera imbere.
Mu karere ka Ngororero, uruganda nk’urwo nirwo rwa mbere ruhubatswe, bigatanga icyizere cy’uko n’abandi ba rwiyemezamirimo bazigana Nshunguyinka watangiye akora ubuhinzi bwa gakondo ubu ageze ku buhinzi bw’umwuga.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mugabo ni intwari reta ni mutwaze akabando dore ageze kure mu itera mbere!
Ananie, ni indatwa mubikorwa by’iterambere kuko iki ni igikorwa cy’indashyikirwa ntagushidikanye ko akomeje guteza imbere akarere Leta binyuze muri gahunda zitandukanye nimutere inkunga yemwe n’abandi bafite inkunga z’ibitekerezo cyane abafite ubumenyi mubyinganda bijyanye n’ibyo akora irakenewe ntawigira. Tumushimiye ibikorwa bye byo guteza imbere igihugu.
Uyumugabo nange ndamwishimiye kuko yakoze ibikorwa byiza kandi ntabyiratana.ahubwo Leta ntakuntuyamutera inkunga yo kubona amacupa nokumufasha kubona sertificat yamubashisha kugurisha izo nzoga hanze yigihugu ,yewe Leta nihagurukire gutera inkunga abantu bakora gutso bizatuma nababandi bipfumbase bazakura amaboko mumufuka batangire bakore.Aramubaza,ati: ufite iki ngo mpereho? Nibamutere inkunga kuko bizaberabyiza Leta kuzajya ifasha abagerageje kwifasha.Ananie arakoze twari tugiye kwicwa na superdipe ziva imahanga tutazi naho zengerwa. Twamuvugaho byibnshi tugendeye kuri iyinkuru tubonye yibyo yakoze,ariko reka tubanze dutegereze Leta nayo imwongereremo imbaraga.
Uyu mugabo nshunguyinka nta muntu utamushima pe! arunga muby’abayobozi bakuru badusaba kubijyanye no kwihangira umurimo. Tuboneyeho no gushimira BANK AGASEKE yamuteye inkunga.
bravooo!! rwose ndunga
ba murya mugenzi wange leta ikwiriye ,kugira icyo ifasha abantu nkaba mugihe nk’iki igihugu cyacu gifijte ikibazo cy’ibyo cyohereza hanze bikiri bike uri umuntu wumugabo ananie
uyu niwe ukwiriye guterwa inkunga.Leta yari ikwiriye kureba uko yavungura kuri za nkunga zigenerwa gahunda yo kurwanya ubukene bagahaho uyu musaza kuko bigaragara ko ashobora gufasha n’abandi kwiteza imbere bityo ntibakomeze kubera leta umuzigo.