Ku myaka 58, Tirifina atunzwe no kubumba amatafari n’amategura

Umugore witwa Tirifina w’imyaka 58 amaze imyaka ine abumba amategura hamwe na bagenzi be bibumbiye muri koperative Ingorihujababyeyi, ikorera mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye.

Mbere y’uko Tirifina atangira uyu murimo wo kubumba, ngo yakoraga ibiraka by’ubuyede n’ibyo guhingira abantu. Agira ati “mbere nabyukanaga isuka, nkajya gushaka abo nkorera. Bampaga amafaranga 500 cyangwa 700, ntagire icyo amarira.”

Ubungubu rero, nyuma yo gutangira umurimo wo kubumba, ngo abasha kubona amafaranga yo kwishyura inzu, akanabona ayo ariha amafaranga y’amashuri y’abana.

Agira ati “ubungubu ndabumba nkabasha kubona amafaranga ibihumbi 10 nkagura igitenga, nkabona ibihumbi 10 yo kwishyura inzu, kandi mu rugo tukabasha no kubona ibyo kurya.”

Imyaka Tirifina afite ntimwemerera kuba yakora vuba vuba kugira ngo abashe kwinjiza amafaranga menshi, dore ko anifasha urugo wenyine. Ibi rero bituma ashaka ababumbyi ba nyakabyizi bamufasha kubumba kugira ngo abashe kugwiza, dore ko koperative yabo ibishyura biturutse ku mubare w’ibyo babumbye.

Tirifina aari aho abumbira mu kabande.
Tirifina aari aho abumbira mu kabande.

Ubundi amatafari ni yo babonera isoko risa n’irihoraho. Itafari rero baribagurira ku mafaranga 7, mu gihe uwabafashije kubumba we bamuha abiri ku itafari. Icyo gihe, umunyamuryango wa koperative (ni abagore gusa) arazinduka agakura icyondo mu kabande akagishyira imusozi, noneho wa mubumbyi akaza agisanga aho yakimushyiriye.

Iyo amaze kwegereza umubumbyi icyondo kandi, ntiyicara ahubwo na we afata iforoma maze bagafatanya, kugira ngo abashe gutahana umubare w’amatafari utubutse.

Nta muntu wari ukwiriye gusabiriza

Nubwo Tirifina atigeze asaba, yumva abantu bose bari bakwiye gukura amaboko mu mufuka bagakora.

Agira ati “sinigeze nsaba, ariko imirimo nakoraga yampaga amafaranga makeya. N’ubwo kubumba bimvuna, biruta kure kwirirwa nteze amaboko. N’abandi badamu aho kwirirwa basaba, bazaze dufatanye.”

Ingorihujababyeyi bakira abadamu bose bashaka gukora, dore ko icyo buri wese ashora ari imbaraga ze. Gusa ngo ntibemera abazana intonganya no kutumvikana. Uwitwaye gutyo baramuhagarika.

Abanyehuyekazi rero bafite ubushake bwo gukora bazegere aba babyeyi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka