Ku bufatanye na FINA BANK akarere ka Rulindo kegereje abaturage serivise

Nyuma y’aho bigaragariye ko bamwe mu baturage batuye akarere ka Rulindo bitaborohera kugera aho gaherereye, ngo bishyure amafranga abahesha service zimwe na zimwe, ubu habonetse uburyo bworoshye bwo kwishyura ayo mafranga hatarinze gukorwa ingendo ndende.

Kuri uyu wa kane tariki 19/09/2012, akarere ka Rulindo gafatanije na FINA BANK, batangije igikorwa cyo gukorana na za SACCO.

Iyi service ishyizwe muri SACCO, kuko ari zo ziba ziri hafi y’abaturage, bityo rero bikazajya biborohera badakoze injyendo ndende baza kwishyura ku karere, cyangwa mu yandi mabanki.

Abari aho bishimiye uburyo ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwatekereje ku bagatuye.

Kwizera, umuyobozi wa SACCO Girubukire yagize ati “ni byiza kuko abaturage batazongera gukora ingendo ndende baje kwishyura, kuko hari nk’uwakoreshaga 2000, nyamara agiye kwishyura amafaranga atarenze 500”.

Abayobozi b'akarere ka Rulindo n'abo muri Fina Bank bashyira umukono ku masezerano yorohereza abaturage kwishyurira muri za SACCO.
Abayobozi b’akarere ka Rulindo n’abo muri Fina Bank bashyira umukono ku masezerano yorohereza abaturage kwishyurira muri za SACCO.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Murindwa Proser, ati: “ntibivuze ko izindi konti zari zisanzwe zikora zifunzwe, ahubwo impanvu bigiye muri za SACCO, ni uko ari zo zegereye abaturage kurusha izindi banki”.

Avuga ko Niba wishyuye gitansi ushaka servise runaka , atari ngombwa ko uyajyana ku karere , ngo uzajya uyashyira kuri konti yateganijwe iri kuri za SACCO, hanyuma SACCO nazo ziyohereze muri FINA BANK, nayo iyohereze kuri konti y’akarere ka Rulindo.

Ibi ngo bizorohereza abatuye imirenge iri kure y’akarere nka za Kisaro, Burega n’ahandi.

Hari abayobozi b’imirenge SACCO bagaragaje ibibazo n’impungenge bashobora kuzahura nabyo ,birimo ibijyanye n’ikoranabuhanga mu kohereza ayo mafranga.

Ubuyobozi bwa FINA BANK bwavuze ko badakwiye kugira impungenge, ngo kuko ibibazo bizavukamo bazabikemura bafatanije n’ubuyobozi bw’akarere kabo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo buvuga ko hari imikoranire myiza hagati yabwo na FINA BANK, ngo bikaba bitanga ikizere ko bizajyenda neza.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka