Kirehe: Baritegura iminsi mikuru bavuga ko amafaranga atakiboneka nk’imyaka yatambutse

Abaturage batuye akarere ka Kirehe barema isoko rya Nyakarambi bavuga ko iyi minsi mikuru ya Noheri n’ubunani itameze nka mbere kuko ubu amafaranga ari make bitandukanye n’iminsi mikuru yashize.

Ngo ubundi wasangaga umuntu afite amafaranga akaba yiteguye kwinezeza mu minsi mikuru ariko ubu siko bimeze kuko babona yarabuze.

Mukamana Esperance atuye mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kirehe avuga ko kugira ngo umuntu abone uko yifata neza muri iyi minsi mikuru bigoye kuko ku isoko ibiciro biri hejuru.

Atanga urugero rw’ibitoki ko nabyo usanga bihenze kandi mu karere ka Kirehe ari ahantu hera ibitoki ku buryo bitagombye guhenda.

Nzamurambaho Eric we avuga ko mu giturage baba bamenyereye ko iyo umuntu atariye inyama cyangwa se ngo abone ayo kugura umuceri akenshi biba bitagenze neza.

Avuga ko ugiye kwitegereza nta kibazo cyo kubaho nabi mu karere ka Kirehe kigaragara kuko ngo ibyo kurya birahari ariko kugira ngo ubone amafaranga usanga bigoye.

Mu Rwanda kimwe n’ahandi bimenyerewe ko ku minsi mikuru usanga abantu binezeza mu buryo butandukanye haba mu byo kunywa no kurya, ubu bakaba bari kwitegura umunsi mukuru wa Noheri hamwe n’isozwa ry’umwaka wa 2012.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka