Kigali: Ibyicaro bya BPR na COGEAR bigiye gusimbuzwa inyubako zigezweho

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buratangaza ko bwafashe icyemezo cyo gusenya zimwe mu nyubako ziri muri uyu mujyi kuko zitajyanye n’igishushanyo mbonera cyawo.

Zimwe mu nyubako zivugwa zijyiye gusenywa hari icyicaro cya Banki y’abaturage (BPR) giherereye inyuma ya “hotel de Mille Colline” ndetse n’icyicaro cya sosiyete y’ubwishingizi COGEAR giteganye na Kiliziya Gatolika ya St Michel.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, ati: “Banque Populaire irateganywa gusenywa kugirango aho iri hubakwe inzu nini y’amagorofa kandi ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi”.

Yakomeje agira ati: “Twabiganiriyeho nabo, ubu ibiganiro birarimbanije kandi barabyumva ko ari ngombwa ndetse n’inyubako ya Banki nkuru nayo buriya iri muri iyi nzira”.

Nk’uko bigaragara ku gishushanyo mbonera cy’uyu mujyi, bitaganijwe ko COGEAR izatangira kubaka inyubako yayo nshya ahateganye n’icyigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (ORINFOR).

Izindi nyubako ziteganijwe kongerwa muri uyu mujyi harimo n’iyi sosiyete y’abacuruzi bo muri “quartier Matheus” yitwa CHIC yatangiye kubakwa ahahoze ETO Muhima.

Hari kandi n’inyubako ebyiri ziri kuzamurwa ahateganijwe kuzajya haparikwa imodoka zitwaba abagenzi zo mu mujyi imbere ya Gereza nkuru ya Kigali; izi nyubako zikazaza zunganira isoko rishya rya Kigali ryahoze ryitwa isoko rya Nyarugenge kuko hazahindurwa agace k’ubucuruzi gakomeye.

Ahari icyicaro cy’icyahoze cyitwa ORINFOR naho hatangiye kubakwa amagorofa maremare biteganijwe ko umwaka utaha azaba yuzuye.

Umujyi wa Kigali nawo uteganya kwimukira mu nyubako nshya yawo yujujwe imbere y’aho usanzwe ukorera, aha wari usanzwe ukorera hakaba naho hazahita hatangira kubakwa indi gorofa igezweho ya Rwanda Public Procurement Authority.

Biteganijwe ko amazu menshi agezweho agiye kubakwa muri uyu mujyi nk’aho ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi bw’abakozi ba Leta (RSSB) kizubaka amazu 5000 i Gacuriro na Kagugu.

Umuyobozi w’umujyi Ndayisaba ati: “abantu bakwiye kwihangana kuko hazabaho kwimura abantu kuburyo busobanutse, birinde batagwa mu makosa rero”.

Amakoperative yo mu mujyi wa Kigali nayo ari guteganya kuzamura inyubako zigezweho bazajya bakoreramo nk’aho bazubaka inzu z’ubucuruzi eshatu ku Gisozi mu karere ka Gasabo abandi nabo bakaba bafite imishinga yo kubaka ku Muhima n’abandi.

Abakorera mu isoko rya Nyabugogo nabo bateganya kubaka inzu y’ubucuruzi aha i Nyabugogo kuko aho iri soko riri ubu habarwa nk’ahantu hatakigezweho kandi haganwa n’abantu benshi kurusha henshi muri uyu mujyi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

agaciro oyeee, abanyarwanda dukore cyanee amateka twanyuzemo arabidusaba

claver yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

Nibyiza kunva ko igihugu cyacu gifite gahunda yo kwihesha AGAKIRO.
Ntuye mu Guinea Conarkry, Abanti iyo mbabwiye ko ndumunyarwanda. bambona nkuko tubona abanyamerica.
AGAKIROOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOO.

N.B
Twige umuco wo gusoma, ibitabo aliko!!!!!

Kanombe yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Ni byiza umujyi rwose uratera imbere.Nshimye ko na Nyabugogo isoko ryaho rizubakwa rikava mu mfunganwa rikoreremo na akajagari gakabije. Ahubwo mu byihutirwa murishyiremo.
IKINDI MUJYE MWIBUKA KO INZU Z’ubuyozi bitabujijwe ko iyo ziri ku muhanda w’ubucuruzi zishobora kubakwa kuburyo igipande kimwe gikorerwamo imirimo y’ubucuruzi runaka, ikindi kiba ibiro kandi kimwe ntikibangamire ikindi.
Ibi nabibonye mu Bubiligi aho imwe mu nyubako ya PROVINCE YA GANT ifite igipande kirimo aho bacururiza.
Birumvikana ko ayo mafaranga atabura icyo amara iyo yinjiye mu isanduka ya LETA(PROVINCE,cg DISTRICT).
NKABURIYA AHO IRIYANZU YA PROVINCE YUJUJWE AHAREBA KURI BANQUE DE KIGALI haba haratekerejwe muri ubwo buryo.
Ahazubakwa RPPA rero mu zabitekerezeho .

GAT yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

umugi wa kigali urakomeza ugenda usa neza koko, iyo uhasesekaye ugirango uri ahandi ntago wakwemera ko ari ya kigali wari uzi mu myaka yo muri za 1990

bizaza yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka