Kayonza: Imirenge ikennye cyane ituma ingengo y’imari idasaranganywa mu mirenge yose

Ingengo y’imari y’akarere ka Kayonza yibanze ku Mirenge ya Nyamirama na Murama ikennye kurusha iyindi. Ibibazo birimo kutagira amazi meza iyo mirenge ifite byasumbaga kure iby’iyindi mirenge.

Umurenge wa Nyamirama ni wo murenge wa mbere wari ukennye muri Kayonza, Murama na yo yazaga mu mirenge itanu ikennye kurusha iyindi; nk’uko bitangazwa na Nkikabahizi Pascal ukuriye komisiyo y’ubukungu mu nama njyanama y’akarere ka Kayonza.

Babifashijwemo n’ikigega cya Leta gishinzwe guteza imbere imirenge y’icyaro (VUP) iyo mirenge izakwirakwizwamo amazi meza.

Nkikabahizi yongeraho ko n’ubwo umurenge wa Murundi ushobora kuba ufite ikibazo cyo kutagira amazi meza kurusha imirenge myinshi yo mu karere ka Kayonza, utari guherwaho kuko wagaragaraga nk’umurenge udakennye ugereranyije n’indi mirenge.

Gukwirakwiza amazi mu mirenge ya Nyamirama na Murama ngo byagiye bikorwa n’amafaranga ya VUP, kandi n’ubu ngo niko bizagenda.

Ubwo ingengo y’imari y’akarere ka Kayonza y’umwaka wa 2012/2013 yamurikirwaga abagize inama njyanama y’ako karere kugira ngo bayemeze, hari bamwe bagaragaye nk’abatanyuzwe, bavuga ko amafaranga atasanganyijwe mu mirenge yose kimwe kandi yose ifite ibibazo bidatandukanye cyane.

Bamwe mu bajyanama bavuze ko umurenge wa Murundi uza imbere mu mirenge itagira amazi asukuye, nyamara nta mushinga n’umwe wo kwegereza amazi abaturage b’uwo murenge ugaragara muri iyo ngengo y’imari nk’uko byakozwe mu mirenge ya Nyamirama na Murama isanzwe ifite amazi n’ubwo adahagije.

Nkikabahizi yavuze ko icyihutirwaga kwari ukugeza iyo mirenge yari ikennye kurusha iyindi ku rwego nibura rw’indi mirenge.

Muri gahunda y’ibikorwa iri imbere, umurenge wa Murundi kimwe n’indi mirenge izahita itangirizwamo ibikorwa byo kwegereza amazi meza abaturage.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mukuri gushyirahamwe bukomeze kuturanga tuzamure imirenge yacu ubungewe ndi mumurenge wa Murundi turi kukazi

mwiseneza jmv yanditse ku itariki ya: 16-07-2018  →  Musubize

ndamunezerewe uwo umuyobozi ukuriye comission y’ubukungu ni umugabo muzima cyane

Batamuriza yanditse ku itariki ya: 11-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka