Karongi: Ngo ingengo y’imari ya 2013-2014 izakoreshwa neza kuruta umwaka ushize

Inama Njyanama y’akarere ka Karongi yarateranye kuwa 26-06-2013, yemeza ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014 ingana n’amafaranga miliyari 11 n’imisago; kandi ngo izakoreshwa neza kuruta iy’umwaka ugiye kurangira, kuko ngo amasoko azatangwa ku gihe kandi hakazabamo udushya twinshi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Karongi, Muhire Emmanuel, avuga ko muri rusange akarere kakoresheje ingengo y’imari neza, nubwo ntabyera go de. Mu mikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2012-2013 hagiye habamo ibibazo byo gutanga amasoko bakererewe, ariko muri uyu mwaka akarere ngo kiteguye kubikosora amasoko agatangirwa igihe.

Muhire ati: “Muri uyu mwaka nta mpungenge tuzagira mu gushyira mu bikorwa ingengo y’imari 100%”.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama, harimo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge. Niyihaba Thomas, uyobora umurenge wa Murambi, avuga ko bamaze gutegura ibikorwa bifatika bizateza imbere abanya Murambi.

Bimwe muri ibyo ni iyubakwa rya poste de santé mu kagari ka Mubuga izafasha abaturage basaga 6000 bakoraga ingendo ndende bagiye kwivuza, kugeza amazi meza muri centre ya Shyembe kugeza ubu yari ifite ikibazo cy’amazi make cyane, kimwe n’umudugudu w’ikitegererezo wa Gahabwa utagiraga amazi na mba.

Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Karongi, Nsanzabaganwa Emile, avuga ko imihigo n’ingengo y’imari by’akarere byombi byuzuzanya kandi ko bizabamo n’ibishya byinshi.

Abisobanura atya: “Ibishya birimo byo ni byinshi. Urugero, ku rwego rw’imirenge rugiye guhabwa ingengo y’imari rukazajya ruyicungira. Icyo ni ikintu gishya kitabagaho, hashyizwe imbaraga mu kugeza amatungo magufi kuri buri rugo, bizagenda byunganira gahunda ya Gira Inka’.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka