Kamonyi: Akazi ko kujonjora Kawa karinda abagore gushomera mu gihe cy’impeshyi

Mu gihe cy’impeshyi usanga abantu bakora umurimo w’ubuhinzi badafite icyo bakora kuko haba hariho izuba ryinshi . Bamwe mu bagore bo mu karere ka kamonyi , baturiye uruganda rutunganya kawa rwa sosiyete C.DORMAN Rwanda bahitamo kuhasaba akazi ko kujonjora kawa ;bikabafasha kubona amafaranga yo kugura ibyo bakeneye.

Ku ruganda rutunganya kawa rwa sosiyete c.dormam Rwanda ruherereye mu mudugudu wa nyagasozi, akagari ka Gihinga umurenge wa Gacurabwenge; hazindukira buri munsi abagore basaga 100 baje gukora akazi ko kujonjora kawa.

Aba bagore bavuga ko ako kazi kabarinda ubushomeri kuko kawa yera mu gihe cy’izuba ; kandi ihinga riba ryararangiye . Ngo kujonjora kawa bitangirana n’ukwezi kwa Kamena bakagakora nk’amezi atatu ubundi bagasubira mu kazi ka bo k’ubuhinzi.

Ngo amafaranga bakorera muri kawa , afasha aba bagore kubona bimwe mu byo ingo za bo zikenera; nk’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, ibikoresho by’ishuri by’abana ndetse no kugura imbuto yo gutera mu murima mu ihinga ry’ umuhindo (igihembe cyihinga A).

Mukarushema Leonie, ufite abana bane; avuga ko amaze imyaka irindwi aza kujonjora kawa ku ruganda, mu gihe cy’impeshyi. Ku munsi bakorera amafaranga 700 akamufasha mu kubonera abana amafaranga n’ibikoresho by’ishuri.

Naho Yakaragiye Jeannette, atangaza ko akazi ko kujonjora kawa kamukemurira ibibazo bya Mutuweli kuko iyo akoze ibyumweru bitatu aba amaze gukuramo ubwishyu bwe n’ubw’abana be babiri .

Abagore baje kujonjora Kawa mu ruganda rwa sisiyete C. Dorman Rwanda.
Abagore baje kujonjora Kawa mu ruganda rwa sisiyete C. Dorman Rwanda.

Mukashema Beatrice w’imyaka 60 we ngo akazi ko kujonjora Kawa gatuma abona imbuto y’ihinga ry’umuhindo kuko iyo barangije gusarura, bahita bakora akazi, maze bakarangiza hasigaye nk’icyumweru ngo ihinga ritangire.

Aba bagore barasaba bagenzi ba bo bavuga ko badafite icyo bakora, kutagira akazi basuzugura ngo karagayitse cyangwa gahemba amafaranga make; kuko nubwo amafaranga bakura muri kawa atari menshi, abarinda gusabiriza .

Mukarusine Afisa aragira ati: “iyo wakoze ntuburara kandi akazi nkaka karinda gusabiriza kuko gatanga amafaranga abafasha kubona ibyo bakeneye”. Ngo yatangira kujonjora kawa ntabura umwenda wo kwambara , amavuta n’isabune yo kwita ku isuku y’abana ndetse akunganira n’umugabo we kubona ibyo urugo rukeneye .

Akazi ko kujonjora kawa aba bagore bagakora kuva kuwa mbere kugera kuwa gatandatu ; bagatangira saa mbiri za mu gitondo bagataha saa kumi z’umugoroba, bagize n’isaha y’ikiruhuko cya saa sita.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka