Imishahara y’abakozi ba Leta ntizahinduka

Minisitiri w’Imari n’Igendamigambi, John Rwangombwa, aramara impungenge ko nta mushahara w’umukozi wa Leta uzakorwaho, ahubwo abashya bari bashyizwe mu mirimo bazatinda gutangira kugira ngo amafaranga yabo akoreshwe ibindi byihutirwa.

Kuva byinshi mu bihugu byageneraga u Rwanda inkunga byazihagarika, bitewe n’ibirego u Rwanda rushinjwa ku gushyigikira umutwe wa M23, hari hatangiye guhwihwiswa ko abakozi bazagabanyirizwa imishahara kugira ngo harengerwe ingengo y’imari.

Ibyo byakubitiyeho n’itangazo rya Leta ryasabaga abakozi bashya kuba baretse gutangira akazi bari batsindiye muri Leta, bigatuma bamwe mu bakozi batekereza ko amaherezo y’izo mpinduka nayo azabageraho.

Ubwo yari imbere y’Inteko ishinga amategeko, kuri uyu wa Kane tariki 14/02/2013, Minsitiri Rwangombwa yatangaje ko amafaranga yari kuzahambwa abo bakozi azatinzwa kugira ngo akoreshwe ibindi byihutirwa, bityo n’imishahara y’abakozi basanzwe ntihinduke.

Yagize ati: “Nta mukozi n’umwe uzagabanyirizwa umushahara; ni abakozi bari bataratangira akazi bazakererezwa kujya mu myanya”.

Minisitiri Rwangombwa wasobanuraga umushinga w’itegeko rivugurura ingengo y’imari y’umwaka 2012/2013, yatangaje ko miliyari zigera ku 9.5 arizo zagombaga kuzahembwa abo bakozi, zikazashyirwa mu zindi gahunda zo kuzahura ingengo y’imari.

Muri rusange ingengo y’imari y’igihembwe cya mbere yagaragabanutse, aho muri miliyari zirenga 640 zagombaga gukoreshwa hakoreshejwe miliyari 590 gusa. Ibyo bikaba ari bimwe mu baterankunga bahagaritse inkunga zabo, abandi bagatinda kuzitanga, nk’uko Minisitiri Rwangombwa yakomeje abisobanura.

Ibindi bizagirwaho ingaruka y’amafaranga yabaye macye, ni imwe n’imwe mu mishinga urimo n’iy’ubuhinzi izakurwaho miliyari 18.8 zizakoreshwa mu yindi mishinga yihutirwa.

Nubwo bimeze gutyo, biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 7.1%.

Muri rusange. u Rwanda rwari rwarategenayije kuzakoresha ingengo y’imari ya miliyari 1385 mu mwaka wa 2012/2013.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mubyukuri ndifuza ko leta yahindura iritegeko rikurikira

"Umukozi utangiye gukora akazi ka leta agomba kumara mukazi imyaka itatu" tekereza

narize mbona A0 mbura akazi hashize igihe haboneka akazi ko kuri niveau ya A2, Ndemera ndagakora kuko ntakundi nari kubigenza, nyuma yigihe gito haboneka akajyanye na niveau ariko ubwo sinemerewe kuberako itegeko rya ngonze,
tekereza icyo gihombo kandi nkeneye kwishyura amafaranga nahabwaga nka bourse. Ni mudufashe kuko nikibazo gikomeye

Turabashimiye yanditse ku itariki ya: 13-07-2014  →  Musubize

Kabisa muri abantu b’abagabo! Nibazaga uko aba bana n’umugore ndaza kubagenza agashahara nikagabanuka, Thanx a lot!

Kurama yanditse ku itariki ya: 16-02-2013  →  Musubize

MURIGANIRIRA,MUZAZE MU BITARO BYA RULI-GAKENKE EJO BADUHEMBYE ICYA KABILI CYA SALARY

KAMALI yanditse ku itariki ya: 16-02-2013  →  Musubize

dukomeze twiheshe agaciro twubaka ejo heza habaanyarwanda kuko akimuhana kaza imvura ihise bishatse kuvugako iguye ntihite katazigera kaza

ngweso yanditse ku itariki ya: 15-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka