Huye: Inyubako bemereye Minisitiri w’intebe zizatangira kubakwa bidatinze

Nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe agenderereye Abanyehuye tariki 12/02/2013 akabashishikariza kubaka inyubako zijyanye n’igihe tugezemo, abanyamabanki, abafite amahoteri, amakoperative ndetse n’amasosiyete anyuranye bemeye ko ibyo bemeye gukora bazabishyira mu bikorwa bidatinze.

Mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere tariki 21/02/2013, nyiri Hoteri Credo yavuze ko inyigo yo kugira ngo iyi hoteri yuzuze ibisabwa yatangiye.

Ababikira b’i Sovu na bo basabye gusobanurirwa ikiranga bene iyi hoteri y’inyenyeri enye, maze bakazareba nyuma niba ibibura bishobora kongerwa mu gishushanyo cy’inyubako bazubaka, dore ko n’ibikoresho byo kubaka bamaze kubyegeranya.

Minisitiri w’intebe yari yasabye nyiri hoteli Credo gukora ku buryo hoteri ye ihinduka iy’inyenyeri enye, ndetse n’ababikira b’i Sovu bari hafi gutangira kubaka Hoteli bakazasabwa kuzubaka iy’inyenyeri enye.

Amahoteli amwe yo yatangiye kuvugurura inyubako zayo. Ibi ni ibishushanyombonera byerekana uko hoteli Ibis na Faucon zizaba zimeze nizuzura.
Amahoteli amwe yo yatangiye kuvugurura inyubako zayo. Ibi ni ibishushanyombonera byerekana uko hoteli Ibis na Faucon zizaba zimeze nizuzura.

Muri rusange, abahagarariye amabanki ndetse n’abahagarariye amasosiyete y’ubwishingizi biteguye gukorera mu mazu meza ari kubakwa n’abacuruzi bo mu mujyi wa Butare.

Icyakora, SONARWA yo ivuga ko yakubaka, ikaba izitirwa n’itegeko ritabemerera gukoresha amafaranga menshi ku y’ubwiteganyirize. Itegeko ribemerera gukoresha ayisumbuye ku asanzwe ngo riri hafi gusohoka. Umunsi ryabonetse, ngo nta kizababuza kubaka.

Cogebanque na yo ngo ifite ubushake bwo kubaka, ariko ngo bitewe n’inyubako iri kuzamura i Kigali, ngo kubaka ahandi ntibishoboka mbere ya 2015.

Amakoperative y’abacuruzi yo yiyemeje gukomeza kuvugurura umujyi. Koperative INGENZI yo, nyuma yo kubaka isoko, ngo mu mezi atatu yonyine iraba irangije kubaka ahazajya habikwa ibicuruzwa.

Imanzi Investment Group ihuriwemo n’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda na bo ngo ukwezi kwa Nyakanga ntikuzarangira badatangiye kubaka inzu nini y’ubucuruzi biyemeje kubaka ahahoze ibiro bya perefegitura ya Butare, ndetse n’ivuriro ryigenga (imanzi polyclinic) bazashyira ahari ikigo nderabuzima cya CUSP.

Izindi nyubako zigiye kuzamurwa mu mujyi wa Butare.
Izindi nyubako zigiye kuzamurwa mu mujyi wa Butare.

Mu rwego rwo kuvugurura umujyi wa Butare kandi, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwandikiye abafite ibibanza aho bukeneye ko hubakwa inyubako zigezweho, kuba mu gihe cy’ukwezi bagaragaje uko bazahavugurura bitaba ibyo hagahabwa abiteguye gushora imari.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka