Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yatashye ibikorwa binyuranye mu karere ka Gakenke

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, tariki 12/09/2012, yatashye inzu zubatswe n’amakoperative, ibiro by’akagali n’amashyanyarazi yakuruwe n’abaturage bo mu Murenge wa Ruli.

Urugendo rwa Guverineri mu Karere ka Gakenke rwatangiriye mu murenge wa Coko mu masaha ya mbere y’igicamunsi ataha inzu yubatswe na koperative y’abajyanama b’ubuzima “Ejo heza” n’inzu y’Umurenge SACCO-Coko.

Inzu ya koperative yatwaye amafaranga miliyoni 10 zavuye mu nkunga Minisiteri y’Ubuzima igenera abajyanama b’ubuzima buri mezi atatu (PBF). Iyo inzu irimo inzu z’ubucuruzi ndetse n’amacumbi y’abaforomo.

Guverineri yatashye kandi inzu ya SACCO “Rebakure” yuzuye itwaye miliyoni zisaga 21 zaturutse mu misanzu y’abanyamuryango bayo n’abakozi bakorera muri uwo Murenge.

Aganira n’abaturage, Guverineri Bosenibamwe Aimé yashimye ibikorwa byagezweho n’Umurenge wa Coko.

Agira ati: “Umurenge wa Coko ubereye ikitegererezo indi mirenge y’Akarere ka Gakenke. Umuvuduko mufite mu iterambere muri iyi myaka ibiri ishize mwagera ku cyerekezo 20/20 mu yindi myaka ibiri iri mbere aho gukoresha imyaka 10.”

Abafashe ijambo bose basabye abaturage gukurikiranira hafi imicungire ya SACCO yabo kandi banabizeza umutekano w’amafaranga yabo.

Ibiro by'Akagali ka Busoro katashye na Guverineri Bosenibamwe (Photo: N. Leonard).
Ibiro by’Akagali ka Busoro katashye na Guverineri Bosenibamwe (Photo: N. Leonard).

Abajyanama b’ubuzima bahamagariwe gukora imishinga yo kwiteza imbere kuko inkunga bagenerwa izagera igihe igahagarara.

Urugendo rwa Guverineri yarusoreje mu Murenge wa Ruli ataha inzu y’Akagali ka Busoro n’amashanyarazi yakuruwe n’abaturage bo mu Kagali ka Gikingo.

Mu ijambo rye, Guverineri Bosenibamwe yatangaje ko nyuma yo gusura imirenge yose y’Intara y’Amajyaruguru atangiye noneho gusura utugari kandi akagali ka Busoro kakaba kabaye aka mbere asuye kubera igikorwa gikomeye cyo kwisanira ibiro by’akagali.

Ibiro by’Akagali ka Busoro byasanwe ku misanzu igera ku bihumbi 900 yakusanyijwe n’abaturage.

Yatashye mu mugoroba amashanyarazi yo mu Kagali ka Gikingo yatwaye abaturage miliyoni esheshatu na EWSA ibatera inkunga ya Transformateur.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

It become to come & bip-up leaders&peoples

Paruinno yanditse ku itariki ya: 13-09-2012  →  Musubize

Gakenke ishobora kuba irimo kuva ahabi ijya aheza.Big up!

[email protected] yanditse ku itariki ya: 13-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka