Gisagara: Kaminuza yahashyizwe iri guteza imbere abahatuye

Abaturage batuye umurenge wa Save mu karere ka Gisagara barishimira ko bahawe kaminuza kuko izatuma iterambere rirushaho kwihuta kuko uretse kwihangira imirimo iyo kaminuza ibafasha kubona amafaranga ibaha imirimo.

Iyi kaminuza Gatorika y’u Rwanda ifite icyicaro ku i Taba mu mujyi wa Huye, ariko ikaba inafite ishami ryayo ryitiriwe Alexis Kagame mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara.

Mujyambere Silas ni umubyeyi w’imyaka 67 uri mu kiruhuko cy’izabukuru. Ahamya ko ari umwanya mwiza wo gushaka ikindi akora cyamuteza imbere cyane cyane nk’ibikorwa bikenerwa n’abanyeshuri.

Yagize ati «Ahari imbaga y’abantu hakenerwa n’ibintu bitandukanye, abanyeshuri bo bikaba akarusho kuko bakenera ibikoresho, ibiribwa ndetse n’aho gutura. Ibi byampaye gutekereza gukora ikintu cyangirira akamaro kandi kigafasha n’aba banyeshuri, n’uko mbona ko nshobora gucuruza utuntu dutandukanye ndetse nkaba nteganya kubitangira vuba ».

Bamwe mu rubyiruko nabo batangaza ko nta mpamvu yo kuva aho batuye bagana imijyi, ngo kuko iyi kaminuza yabahaye imirimo ibafasha kuva mu muhanda kandi bakabasha no kuronka amafaranga abafasha mu bintu bitandukanye.

Pascal Nkundineza ufite imyaka 26 avuga ko nta sambu agira ahinga kandi ko atanabashije kwiga ngo uyu munsi abe afite akazi kavuye mu byo yize.

Inyubako za Kaminuza Gatorika y'u Rwanda i Save mu karere ka Gisagara.
Inyubako za Kaminuza Gatorika y’u Rwanda i Save mu karere ka Gisagara.

Mbere y’uko iyi kaminuza itangira hano i Save mu mwaka wa 2010, yabagaho azerera mu muhanda akabona icyo arya bimugoye cyangwa ntanakibone. Ubu ahinga mu mirima y’iyi kaminuza ndetse akanatema ibyatsi mu busitani bukikije inyubako z’iyi kaminuza iyo byakuze.

Nkundineza agira ati «Byaramfashije ko iyi kaminuza iza ino kuko ubu mbasha gukora maze nkabona imibereho mu gihe mbere byari binkomereye cyane. Mbona izaduteza imbere cyane kuko sijye jyenyine nkora yo hari n’abandi bagiye bahabwa imirimo kandi ubu birabatunze».

Musenyeri Gahizi Jean Marie Vianney, umuyobozi wa kaminuza Gatolika y’u Rwanda, yunze mu ry’aba baturage avuga ko imirimo itandukanye yabonetse haba muri campus cyangwa hanze yayo, kandi ko n’ishoramari riri gutera imbere kuko abahiga bakenera byinshi kandi bakaba bagomba kubigura aho bari.

Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yafunguye ishami ryayo ryitiriwe Alexis Kagame mu kwezi kwa Nyakanga 2010, itangirana n’abanyeshuri 524 bose bigaga nimugoroba naho abiga ku manywa batangiranye n’umwaka w’amashuri wa 2011 muri Mutarama.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka