Gisagara: Hagiye guterwa ubwoko bw’ubwatsi bw’amatungo butubuka kurusha urubingo

Mu karere ka Gisagara kimwe no mu tundi turere tw’intara y’amajyepfo hagiye guterwa ubwoko bw’ubwatsi bugaburirwa amatungo bwera vuba kandi bugatubuka kurusha urubingo rwari rumnyerewe, muri iki gihembwe cy’ihinga.

Ubuyobozi bwa RAB ariko bukavuga ko butaje gusimbura uru rubingo kandi ko abantu batagomba no kugira impungenge, kuko ngo ntacyo buzahindura ku matungo ndetse ahubwo ngo buryohera amatungo cyane.

Nk’uko muri iki gihembwe cy’ihinga gitangiye akarere ka Gisagara n’utundi tugize intara y’amajyepfo twiyemeje kongera umusaruro mu buhinzi n’ubworozi, ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB kiyemeje gufasha utu turere gitanga imbuto nshya y’ubwatsi bw’amatungo yitwa “Brakaria”.

Ibyo byatewe n’uko bimaze kugaragara ko uru rubingo rumenyerewe hari aho rutangiye kugenda rucika rukanazamo indwara zishobora kwanduza amatungo, ariko ntiruzacibwa nk’uko bitangazwa na Gaspard Uwimana, umukozi wa RAB ushinzwe ubworozi mu ntara y’amajyepfo.

Brakaria ni ubwatsi bwemezwa ko bukundwa n;amatungo kandi bukera vuba/ Photo internet.
Brakaria ni ubwatsi bwemezwa ko bukundwa n;amatungo kandi bukera vuba/ Photo internet.

Ati: “Ntabwo Bracaria izasimbura urubingo ahubwo izarwunganira kuko ruri kugenga rucika ndetse rutangiye no kuzamo indwara rukaba rutamerera neza amatungo”.

Uretse kuba urubingo nk’ubwatsi bumwe gusa bwari busanzwe bugaburirwa amatungo buri kugenda bucika, Brakaria ngo yera vuba kururusha, igatubuka cyane kandi ikanaryohera amatungo.

Uwimana ati: “Mu gihe urubingo rwerera amezi ane, Bracaria yo yerera amezi atatu kandi ikazamura ibitsinsi byinshi ku buryo izamuka igakwira ahantu hose kandi inaryohera amatungo, kuko nabyo turabireba iyo dukora ubushakashatsi.
Urubingo rugira ibice by’ibiti bikomeye amatungo atarya akirira ibibabi gusa n’ibice byoroshye ariko brakariya yo yoroha hose amatungo ntacyo asigaza”.

Ubu bwatsi ariko ngo bwera ahantu hatari imisozi ihanamye ariyo mpamvu uturere tumwe tw’iyi ntara nka Nyaruguru na Nyamagabe, tugomba guhabwa Bracaria y’ubundi bwoko bwihariye kugeza ubu ikiri gukorerwaho ubushakashatsi, nk’uko Bwana Gaspard yabitangaje.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Yes, ni byizaumva ko amakuro ur ariko iyo tutabwiwe aho twakura iyi mbuto urumva ko amakuru aba atuzuye. Eseniyo umunyamakuru yashoboye kubona cg nawe yayitaye nabi.
Inkuru itugereho mu buryoibyo umuntu asigara yibaza kandi by’ingenzi bitabaho.

Sawa rero, murakoze

tharcisse yanditse ku itariki ya: 3-08-2013  →  Musubize

Twabajije abantu dukeka ko baba basobanukiwe niyi mbuto nshya yubwatsi tuheba ngo atubwire aho twayisanga.Ni byiza kutubwira ko kari imbuto yagirira aborozi cg abahinzi akamaro ariko hakerekanwa n`aho wayisanga cg se uwo wabaza.ubushakashatsi nibuve mu magambo bugere ku babushyira mu bikorwa ku buryo bwihuse!

Murakoze Imana ibahe umugisha!

Etienne yanditse ku itariki ya: 30-01-2013  →  Musubize

Ni byiza kutugezaho ayo makuru y’iterambera,none se umuntu yabona ate iyo mbuto,iboneka he?iragurwa?angahe cg se itangirwa ubuntu.

gervais yanditse ku itariki ya: 11-12-2012  →  Musubize

Ubundi rero ibikenewe muri iki gihe ni ibintu nk’ibi biteza imbere igihugu cyacu naho abirirwa bandika inkuru za byacitse, rwose nibarekere aho gukura abantu imitima. Dore nk’ubu njye utanze iki gitekerezo, ntuye mu Gakenke, ntunganya ifumbire mu myanda yo mu misarane ya Ecosan, ariko abantu ntibashobora kubitangaho ibitekerezo ngo dufatanye kugabanya amafaranga atumiza ifumbire mvaruganda hanze. Tél yanjye ni 0788518026 muzambaze ukuntu bigenda ubundi mureke abakora politique bakore akazi kabo. Twe dushakire abanyarwanda ikibafasha gutera imbere. Thank you!

Albert yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka