Gisagara: Abikorera bagiye gufasha umurenge wa Kansi kuzamuka mu iterambere

Abaturage bibumbiye mu rugaga rw’abikorera mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara, bakoze umuhango wo gusinyana n’ubuyobozi bw’umurenge umuhigo w’umwaka wa 2013/2014. Amasezerano agamije kwerekana ko bifatanyije mu kwesa imihigo kuko ibafasha kwiteza imbere nta n’umwe usigaye.

Iki gikorwa cyo gusinyana umuhigo hagati y’ubuyobozi n’abikorera kibaye ubwa mbere, cyabaye kuwa Kane tariki 15/08/2013. Abo baturage biganjemo abacuruzi bahamya ko bagikesha imikoranire myiza bafitanye mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Abikorera mu murenge wa Kansi basinyanye umuhigo n'ubuyobozi bw'umurenge.
Abikorera mu murenge wa Kansi basinyanye umuhigo n’ubuyobozi bw’umurenge.

Mu gihe uyu murenge ugaragaza ko wesheje umuhigo ku kigereranyo cya 107% muri uyu mwaka w’umuhigo wa 2012/2013, abikorera bagize uruhare muri byinshi byakozwe, nk’uko byemejwe na Déon Kamugisha, uhagarariye urugaga rw’abikorera muri Kansi.

Yatangaje ko bakoze ibikorwa bifite agaciro ka miliyoni zirenga 23 z’amafaranga y’u Rwanda, birimo gufasha abatishoboye babaha amatungo no kugira uruhare mu kwiyubakira amashuri abana babo bigiramo.

Bamwe mu bacuruzi nabo bishimira gusinyana imihigo na Leta no gukorana nayo kuko hari byinshi bazungukiramo.
Bamwe mu bacuruzi nabo bishimira gusinyana imihigo na Leta no gukorana nayo kuko hari byinshi bazungukiramo.

Yagize ati: “Ni ubwa mbere twari dutangiye gukorera hamwe nk’abikorera ku giti cyacu, ariko nk’abantu twari tukivuka twashoboye kugera kuri byinshi kandi bifite akamaro.”

Bimwe mu bigize uyu muhigo wasinywe, harimo ko aba bikorera bagiye gushinga koperative yenga inzoga zifunze, kubaka ifuru ritunganya imigati n’amandazi no kubaka byibura inzu imwe ijyanye n’igihe muri buri kagari mu tugize umurenge wa Kansi.

Kwiyemeza gusinyana imihigo n’umurenge wabo, babikesha kuba bariyemeje kwishyira hamwe. Ngo iki gikorwa kandi cyabafashije guhindura imyumvire, nk’uko Biziyaremye Jean Baptiste, watangiriye ubucuruzi bwe ku mafaranga macye cyane ariko ubu afite aho ageze yabivuze.

Umunyamabanga nshingingwabikorwa w’umurenge wa Kansi, Jérôme Rutaburingoga, yavuze ko gusinyana imihigo n’abikorera ari intambwe ishimishije, ngo kuko hari byinshi bagiye kunganira uru rwego rw’ubuyobozi bwite bwa leta.

Ati: “Gukorana n’abantu bafite umuhigo biroroha kuko ubwabo barikoresha, ikindi kandi bazadufasha kumvisha abaturage ibijyanye n’iterambere kuko bazatubera nk’umuyoboro tunyuzamo amakuru.”

Abikorera bishyize hamwe muri uyu murenge wa Kansi, ni 127. Uyu mubare kandi nawo ngo uziyongera nk’uko inyandiko y’umuhigo wa 2013/2014 w’aba bikorera ubigaragaza.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nsomye iyo commentaire ya JP
Binyibutsa Jérome wacu waduhetse yugacuka none abarokotse
tukaba tuli icyo twagombaga kuvamo
mboneyeho kongera kubaza uwitwa Mukabutare Belina
uwazamenya amakuru ye yazanyandikira hano kuli iyi site
Nshimiye igihe ko nibura batugezaho ibitekerezo nibura umunu aba akeneye,Jérome wacu se we aracyabaho,aba i Kansi cyangwa aba muli Belgique?
Murakoze kuza kunsubiza.

M.H yanditse ku itariki ya: 17-08-2013  →  Musubize

Kansi yacu komerezaho turagushyigikiye pe! Gerome wacu oyeeee! komeza wese imihigo.

Jp kansi yanditse ku itariki ya: 17-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka