Gatsibo: Barasabwa kubungabunga ibikorwaremezo bagezwaho

Mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo hagenda hatahwa ibikorwaremezo bitandukanye birimo amashanyarazi, imihanda, amavuriro, amavomero, amasoko n’ibindi.

Nubwo abaturage bamaze kubigezwaho bakabyishimira, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko bidahagije bukabasaba ko nabo bashyiraho akabo mu kubibungabunga; bakabigira ibyabo, byakwangirika bagatanga umusanzu mu kubisana byaba ngombwa bagasaba n’ubuyobozi kubunganira.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Habarurema Isaie aganira na Kigali today yavuze ko hari aho usanga babyangiza, bakumva ko ubwo byatanzwe na Leta cyangwa abandi bafatanyabikorwa bazongera bakabaha ibindi.

Ati: “Ibyo ni ingeso mbi ikwiye gucika abaturage tubabwira ko iyo byangiritse ari igihombo baba bagize, kuko hari igihe no kongera kubona ibindi bigorana”.

Habarurema Isaie Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije uhinzwe ubukungu n'iterambere.
Habarurema Isaie Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije uhinzwe ubukungu n’iterambere.

Habarurema akomeza avuga ko abafatanyabikorwa b’Akarere na bo bakunze kugaragaza uruhare mu gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza, bakagaragaza ubufatanye mu kwegereza abo baturage ibikorwaremezo, akavuga ko byaba byiza bagiye banahugura abaturage bakabigisha akamaro k’ibikorwa babegereje n’uko bagomba kubyitaho.

Ubuyobozi bw’Akarere kandi buvuga ko ari ngombwa kwamagana no gukumira ubujura. Ibi ngo byagiye bigaragara cyane nko ku bikorwaremezo by’amashanyarazi, aho bijya byibwa ugasanga nk’umudugudu wose umaze igihe utabona amashanyarazi, ngo hakwiye ubufatanye bw’abaturage n’abashinzwe umutekano mu gukumira abanzi b’iterambere.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubashimiye iyi nkuru igaragaza uburyo mukurikiranira hafi ibikorwa by’abayobozi baharanira guteza imbere abo bayobora.Byaba byiza mwemeye kwigora mukadukurikiranira inkuru irebana n’uburyo umuyoboro w’amazi mu murenge wa Murambi(Gatsibo)aturuka ahitwa Byimana watwaye akayabo k’amafaranga ubu utagikora,ndetse n’ibikorwa remezo byarashenywe.Ni akumiro.

Vianney yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka