Gatsibo: Abakuze ntibishimiye urubyiruko rujya mu mujyi nta kazi rufiteyo

Abageze mu zabukuru bo mu karere ka Gatsibo banenga uburyo bamwe mu rubyiruko rwo muri ako karere basuzugura imirimo ikorerwa mu cyaro maze bakajya kuba mu mijyi kandi nta kazi bahafite bikabatera ubuzererezi.

Abantu bakuze bavuga ko urubyiruko rwakagombye kwirinda guhuzagurika, rukagerageza kwihangira imirimo no kudasuzugura iyo rwibwira ko igayitse kandi rukunganira ababyeyi mu mirimo imwe n’imwe.

Ibi babitangaza mu gihe Leta y’u Rwanda idahwema gushishikariza urubyiruko kwitabira gahunda ziruteza imbere no kwirinda guhururira mu bitarufitiye akamaro.

Usanga kandi ngo urubyiruko nk’urwo rwirirwa ruzerera mu mijyi, ruba rugenzwa no gukora mu mifuka y’ababa biyushye akuya bashaka amafaranga.

Umusaza w’imyaka 75witwa Kamana wo mu Murenge wa Gasange, yemeza ko hari urubyiruko rutikoza umurimo, ku buryo hari n’urufata icyemezo kitari cyiza cyo kureka amashuri rukigira mu mijyi kandi ntacyo rugiye kuhakora kigaragara.

Urubyiruko rwirirwa mu mihanda aho gushaka icyaruteza imbere.
Urubyiruko rwirirwa mu mihanda aho gushaka icyaruteza imbere.

Habimana Vincent, nawe n’umusaza usheshe akanguhe, abana n’ubumuga kuko yacitse ukuguru kumwe. We yavuze ko yirinze gusabiriza ahubwo ashaka icyo akora kimwinjiriza udufaranga, akaba yarahisemo gusana imitaka.

Avuga ko bamwe mu rubyiruko bavuga ko badashobora gukora akazi nk’ako akora kuko kagayitse, akaba anenga kudaha agaciro umurimo utunze nyirawo.

Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na Kigali Today bavuze ko batava mu cyaro ari uko babuze icyo bakora, ahubwo biterwa n’ubukene buri mu cyaro kandi baba bakeneye imibereho myiza.

Umwe muri bo yagize ati: “Tuba dukeneye imibereho myiza itandukanye n’iyo mu cyaro, urumva rero tutaguma mu cyaro kandi umuntu aba akeneye no kumenya uko ahandi hameze.”

Uru rubyiruko rukomeza ruvuga ko mu cyaro nta mibereho ihari niyo rwibumbiye mu makoperative ngo usanga rudapfa kubona inguzanyo nk’andi makoperative kuko batizerwa; ngo kandi kwirirwa bafashe mu mifuka na byo bageraho bakabirambirwa bagahitamo kujya mu mijyi.

Gusa ngo babonye inkunga baguma mu cyaro bagakora kuko n’ubundi bajya mu mijyi bashakisha imibereho ya buri munsi n’ubwo usanga hari abakurizamo kuba inzererezi.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka