Gakenke: Abakozi ba World Vision bateye abacitse ku icumu inkunga isaga miliyoni 3

Abakozi ba World Vision ADP Nyarutovu basuye imiryango 51 y’abacitse ku icumu bo mu karere ka Gakenke babaha inkunga igizwe n’imifarizo yo kuryamaho ndetse n’ibyo kurya byose bifite agaciro ka miliyoni 3 n’ibihumbi 300.

Abashyikiriza iyo nkunga, kuri uyu wa kane tariki 27/06/2013, umuyobozi wa World Vision ADP Nyarutovu , Nseyumva Aimable yavuze ko bagize igitekerezo cyo gusura abacitse ku icumu kuko banyuze mu bihe bikomeye akaba ari ngombwa ko babafata mu mugongo.

Agira ati: “Impamvu twatekereje kubasura, icya mbere ni uko ikibazo bahuye nacyo: gusenyerwa, guhigwa ukicwa n’uwawe ni ikibazo buri wese agomba guha agaciro, nka twe nk’Abanyarwanda nubwo dukorera umuryango mpuzamahanga, twumvishe ari ngombwa kwifatanya nabo”.

Abakozi ba World Vision bashykiriza inkunga umwe mubacitse ku icumu. (Foto:L.Nshimiyimana)
Abakozi ba World Vision bashykiriza inkunga umwe mubacitse ku icumu. (Foto:L.Nshimiyimana)

Asobanura ko iyo nkunga yaturutse mu bakozi ba World Vision basanga idahagije, umushinga bakorera ubafasha kuyongera. Bayiguze imifarizo yo kuryamaho ndetse n’imifuka y’umuceri.

Umuyobozi wa World Vision yabasabye kwizigamira buhoro buhoro batekereza ku iterambere ryabo ry’ejo hazaza kuko inkunga z’ibyo kurya zigomba guhagarara.

Ati: “Ntabwo twifuza y’uko dukomeza gutanga ibiryo, usibye na bo n’abandi bose dufasha, ubutumwa tubaha ni uko ibyo bigomba kurangira kuko bene izo nkunga nta kwigira kurimo”.

Umucekuru witwa Theresia Nyirabashotsi, umwe mu bacitse ku icumu utuye mu Kagali ka Kagoma, Umurenge wa Gakenke wahawe iyo nkunga, yashimiye Umushinga wa World Vision wabateye inkunga. Mu magambo ye, agira ati: “Murakoze cyane, Mujye mutwibuka iteka twarababaye”.

Umukecuru Nyirabashotsi ati: "Mujye muhora mutwibuka twarababaye" (Foto:L. Nshimiyimana)
Umukecuru Nyirabashotsi ati: "Mujye muhora mutwibuka twarababaye" (Foto:L. Nshimiyimana)

Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside (CNLG), Mukamukesha Julienne, witabiriye uwo muhango, avuga ko abacitse ku icumu bo mu Karere ka Gakenke basurwa gusa n’abantu bakomoka muri ako karere gusa.

Ngo igikorwa cyo gufasha abacitse ku icumu ni ingirakamaro kuko bibereka ko batari bonyine hari abantu babatekereza ngo babashe kwiteza imbere.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka