Burera: Inkunga ahabwa muri VUP ituma afasha umwana we kwiga kaminuza

Umukecuru witwa Consolata Nyirabusanane utuye mu murenge wa Gitovu, akarere ka Burera ashima ubuyobozi bwatumye ava mu bukene bigatuma abasha gufasha umwana we kwiga amashuri yisumbuye ndetse na kaminuza.

Nyirabusanane ufite imyaka 67 y’amavuko ni umupfakazi. Avuga ko kuva yapfakara yabayeho mu buzima bubi ngo ariko kuva aho VUP (Vision 2020 Umurenge Program) igereye mu murenge wabo yatangiye kugira ubuzima bwiza.

Mu bukeneye yabayemo ngo yari afite umwana wigaga mu mashuri yisumbuye akabura amafaranga yo kumufasha kwiga ariko amaze kujya muri VUP atangira kumufasha.

Agira ati “Mu mibereho yanjye nabayeho nabi cyakora VUP yaraje inshyira mu batishoboye. Nari mfite umwana wigaga naburaga icyo kumutangira none ubu ndamutangirira ubu ari muri kaminuza”.

Akomeza agira ati “…kandi mbayeho neza, ndarya, nkumva mbese nta kibazo...nkabona udufaranga tukanyamba utundi nkatwoherereza uwo mwana, nkagura akagutiya n’agasabune, ndaho mbese meze neza rwose.”

Nyirabusanane yongeraho ko umwana we ubu yiga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza. Uwo mwana arihirwa na Leta. Amafaranga ya VUP afasha uwo mwana mu myigire ye, kugura ibikoresho, icumbi, ifunguro n’ibindi.

Agira ati “Mbere yarigaga noneho ariko nkabura amikoro. Noneho bageze aho (abayobozi) barareba bati mushyire uriya mubyeyi mubatishoboye agende arabona agafaranga, umwana abone uko yiga.”

Asigaye yambara inkweto

Umukecuru Nyirabusanane ari mu batishoboye bo mu murenge wa Gitovu bafashwa muri gahunda ya VUP. Inkunga bahabwa yitwa “Direct support” ihabwa abakene badafite imbaraga zo gukora indi mirimo.

Abo batishoboye bo kuri urwo rwego baba bagenewe ubufasha butandukanye burimo guhabwa amafaranga agera ku bihumbi 45 buri kwezi.

Nyirabusanane avuga ko ubwo bufasha bwose ahabwa bwatumye aguramo inka y’ikimasa ndetse ngo bwanatumye asirimuka kuburyo ngo asigaye yambara inkweto kandi mbere yarabonaga abazambaye akabaseka avuga ko ari abirasi.

Agira ati “Nabera ntabwo nari nzi no kwambara inkweto. Nabonaga n’abazambaye nkagira ngo ni umwirato.”

Gahunda ya VUP yageze mu murenge wa Gitovu mu mwaka wa 2008. Kuva aho ihagereye ngo ubuzima bw’abahatuye bwabaye bwiza kuko ngo mbere itarahagera bari bafite inzara ikabije yaterwaga n’uko muri uwo murenge ubutaka bwaho buteraga kubera isuri ndetse hakaba nta n’ikindi kintu cyahakorerwaga cyabahaga amafaranga.

Ibyo byatumaga Abanyagitovu bajya gusabiriza mu yindi mirenge maze bakajya “ kunnyoga” aho bajyaga mu njumbure z’aho babaga baramaze gukura ibirayi cyangwa ibijumba, bareba niba nta birayi cyangwa ibijumba byabaga byarasigaye muri izo njumbure kugira ngo babikuremo.

Umurenge wa Gitovu uri ahantu h’icyaro; ni umwe mu mirenge itandatu yo mu karere ka Burera irimo hagunda ya VUP.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka