Bugesera: Urubyiruko rwaremeye rugenzi rwarwo rutishoboye
Inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Bugesera, kuwa 21/07/2013 yaremeye ihene urubyiruko rw’ako karere rutishoboye kugirango narwo rubashe kwiteza imbere.
Umuco wo kuremerana umaze kwiyandika mu migenzereze y’urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera nka kimwe mu byafasha urubyiruko kwikura mu bukene nk’uko byasobanuwe n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu, Uwiringiyimana Philbert.
Yagize ati “icyo abayobozi bahora bifuza ni uko urubyiruko rubaho neza rugatera imbere, rukagira ubuzima buzira umuze n’ibiyobyabwenge. Mwebwe rero muhawe aya matungo, murasabwa kuyafata neza ngo azabungukire, kandi agere no ku bandi”.
Yanababwiye ko urubyiruko rufite intege nke ruremerwa amatungo kuko ibi ngo biri mu byifuzo bya buri wese by’uko urubyiruko rw’uko rugira imibereho myiza. Ati “ndabasaba mwa rubyiruko mwe guharanira kugira ubuzima bwiza mwirinda Sida n’ibiyobyabwenge kuko ari bibi”.
Urubyiruko rwahawe ayo matungo rwavuze ko ruzayafata neza, maze umwaka utaha rukazoroza abandi, bityo iterambere rikaza mu rubyiruko ryihuta nk’uko Mukamugema Jeannette abivuga.
Ati “iri tungo mpawe rigiye kumfasha kuzamura ubuhinzi bwanjye kuko nzabona ifumbire yo gufumbira umusaruro ukiyongera, ikindi kandi nzarushaho kuyifata neza kugirango izororoke maze nanjye nkazoroza abandi”.
Uretse ibikorwa byo kuremerana, hanabayeho imikino n’ubukangurambaga busaba urubyiruko kwirinda icyorezo cya Sida n’ibiyobyabwenge, maze ababishatse banipimisha ku bushake virusi itera Sida.
Iki gikorwa cyatewe inkunga n’urubyiruko rw’ako karere mu mirenge yose, aho begeranyije amafaranga agera kuri miliyoni n’ibihumbi 400, bagura ihene 100 zo koroza bagenzi babo bigaragara ko bafite intege nkeya mu iterambere.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|