Akarere ka kirehe kemeje ingengo y’imari isaga miliyari umunani

Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Kirehe iyobowe n’umuyobozi wayo yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 28/06/2013, yemeza ingengo y’imari umwaka wa 2013-2014 imaze kuyikorera ubugororangingo itorwa 100%.

Erneste Rwagasana, umuyobozi w’inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe avuga ko kuba barateranye bakemeza iyi ngengo y’imari biri mu nshingano zayo. Agasaba abajyanama kuba aba mbere mu kureba ishyirwa mu bikorwa ry’iyi ngengo y’imari.

Abanjyanama bemeza ingengo y'imari ya 2013-2014.
Abanjyanama bemeza ingengo y’imari ya 2013-2014.

Ingengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014 mu karere ka Kirehe ishingiye ku nkingi enye za Guverinoma, arizo imiyoborere myiza, ubutabera, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Bakavuga ko izibanda cyane ku bikorwa biteza imbere abaturage mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ingengo y’imari ingana na miliyari 8, 375, hagaragaramo kubaka isoko rya kijyambere rya Nyakarambi na gare nk’ibikorwa bizatuma akarere kagaraga neza mu bijyanye n’ubuhahirane, nk’uko byasobanuwe.

Ibindi bikorwa bazibandaho ni ukugeza umuriro w’amashanyarazi mu mirenge utari wageramo.

Umukozi uhagarariye Minisiteri y’imari n’igenamigambi yashimiye inama njyanama k’ubw’ingengo y’imari inonosoye neza, ariko abasaba kuyishyira mu bikorwa kugira ngo babashe gushyikira icyerekezo baba bihaye.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka