Akarere ka Rubavu kongereye ingengo y’imari y’umwaka 2012-2013

Akarere ka Rubavu kongereye ingengo y’imari kagomba gukoresha umwaka wa 2012-2013 iva kuri miliyari 11, miliyoni 919 n’ibihumbi 493 igera kuri miliyari 13, miliyoni 736 n’inihumbi 33.

Iyi ngengo y’imari yemejwe n’inama njyanama y’akarere ka Rubavu tariki 22/02/2013 izibanda ku bikorwa by’iterambere birimo kubaka amazu ya mwalimu, kubaka ibiro by’utugali, ibyumba bikurikiranwamo inama zibera kure (video conference room), hamwe no kubaka imiyoboro y’amazi mu mirenge imwe n’imwe igize akarere ka Rubavu.

Aho igihe kigeze ingengo y’imari ikoreshwa ubu amafaranga amaze gukoreshwa mu karere ka Rubavu agera kuri miliyari 7, miliyoni 604 n’ibihumbi 450 angana na 57%.

Amwe yatangiye gukoreshwa mu kongera ibikorwa remezo uretse ko izanakomeza gukora mu gukora ibikorwa by’imihanda no gufasha imirirmo y’akarere gukomeza.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko kwinjiza amafaranga y’akarere byagize imbogamizi kuko hari ibikorwa byahagaze bigatuma intumbero yari iteganyijwe itazagerwaho bivuye ku nzitizi z’uko amafaranga y’abaterankunga ajya mu bikorwa by’iterambere atabonekera igihe.

Ikindi akarere kagaragaza n’uko hari amasoko yo kwakira imisoro n’amahoro mu karere atagikora kandi yarapiganiwe, amwe muri aya amsoko ni nk’isoko ry’umucanga uva muri Sebeya n’ibinombe byo mu murenge wa Rugerero byarahagaritswe kubera kurengera ibidukikije.

Ikindi akarere gatangaza nuko hari barwiyemezamirimo bashubije amasoko bari batsindiye basanze badashobora gukora ibyo bapiganiye, bikadindiza imikorere y’akarere.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka