Abanyamakuru ba RC Rusizi muri gahunda yo kuremera abacitse ku icumu batishoboye

Abanyamakuru ba radiyo y’abaturage ivugira mu karere ka Rusizi basanga ngo akazi bakora katakagombye kurangirira mu buvugizi gusa ahubwo ngo bagomba kugira n’ibikorwa bifatika biteza imbere abaturage babana nabo.

Ibi byagarutsweho tariki 27/04/2013, ubwo abakozi ba Radiyo y’abaturage ivugira mu karere ka Rusizi bagabiraga inyana ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 200 umukecuru wacitse ku icumu utishoboye witwa Nyiramugisha Yudita utuye mu Murenge wa Giheke.

Radiyo y'abaturage ya Rusizi yoroje inka Nyiramugisha Yudita.
Radiyo y’abaturage ya Rusizi yoroje inka Nyiramugisha Yudita.

Uyu mukecuru yavuze ko nyuma yo kugabirwa n’abanyamakuru agiye noneho kujya abona agafumbire yongere umusaruro we.

Umuyobozi wa radiyo y’abaturage ivugira mu karere ka Rusizi, Nkundineza Lambert, yatangaje ko akazi abanyamakuru bakora katakagombye kuba ak’ubuvugizi gusa ahubwo ko banagira ibikorwa bifatika byo guteza imbere abaturage babana nabo.

Umuyobozi wa Radiyo y'abaturage, Nkundineza Lambert.
Umuyobozi wa Radiyo y’abaturage, Nkundineza Lambert.

Benimana Olive na Ngaboyaruti Jabil Claude bakora kuri radiyo y’abaturage ivugira mu karere ka Rusizi, batangaje ko igikorwa nk’iki ari icy’agaciro kuri bo bakaba bashimishwa no kuba baragitekereje bakaba bakigezeho kuko ngo n’umunyamakuru agomba kugaragara muri gahunda za Leta cyane cyane nk’iyi yo kuba Abanyarwanda bagomba gufatanya kwigira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Giheke, Murenzi J. Marie Leonard.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Giheke, Murenzi J. Marie Leonard.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Giheke, Murenzi Jean Marie Leonard yashimiye abakozi ba radiyo y’abaturage ivugira mu karere ka Rusizi ku gikorwa cyiza kigaragaza ko bari muri gahunda nk’iz’abandi baturage bose.

Bamwe mubanyamakuru ba Radiyo y'abaturage ya Rusizi.
Bamwe mubanyamakuru ba Radiyo y’abaturage ya Rusizi.

Abakozi ba radiyo y’abaturage ivugira mu karere ka Rusizi ibikorwa nk’ibi byo kuremera abatishoboye ngo bazabikomeza, bakaba bateganya ko muri iyi minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bazoroza undi wacitse ku icumu utishoboye mu karere ka Nyamasheke.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nkunda menyanibi

armelique yanditse ku itariki ya: 28-11-2016  →  Musubize

Imana ikomeze ibafashe

I SH I M WE CP PF yanditse ku itariki ya: 22-08-2016  →  Musubize

BIRABAJE KUBONA WAKORANA NUMUNT’AKAGUKUBIT’ISHOKAMUBITUGU..??

ALIAS yanditse ku itariki ya: 17-08-2013  →  Musubize

ndabashimiye cyane kwicyo gikorwa iman,ibah,umugisha murakoze

mosses mwangi yanditse ku itariki ya: 16-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka