Nyamagabe: Ubufatanye hagati y’abikorera n’akarere bwateye imbere

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko umwaka wa 2012 utazibagirana kuko usize ubufatanye hagati y’abikorera n’ubuyobozi bw’akarere bwararushijeho kunozwa, ukaba urangiye biyemeje gukora imishinga minini izarushaho guhindura isura y’umujyi wa Nyamagabe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, avuga ko abikorera bazashora imari muri iyo mishinga bamaze kuboneka, ubu ngo bakaba barimo kwegeranya ibyangombwa mu gihe hamaze no gushyirwaho komite yabo igamije kurushaho kuyinonosora.

Inyigo y'isoko rya kijyambere rya Nyamagabe ni umwe mu mishinga ikomeye akarere ka Nyamagabe kagezeho mu mwaka wa 2012.
Inyigo y’isoko rya kijyambere rya Nyamagabe ni umwe mu mishinga ikomeye akarere ka Nyamagabe kagezeho mu mwaka wa 2012.

Kubaka isoko rigezweho rya Nyamagabe rizasimbura iryari rihari ritakijyanye n’igihe rizatwara akayabo k’amafaranga asaga miliyari, ni umwe muri iyo mishinga abikorera bamaze kugaragaza ubushake bwo gushoramo amafaranga yabo.

Mu bindi bikorwa by’ingenzi byagezweho mu mwaka wa 2012 harimo guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibikorwa remezo, by’umwihariko, amashyanyarazi byamaze kugera mu mirenge ya Musebeya, Mushubi na Kaduha, ngo uyu mwaka wa 2012 ukaba usize byaratangiye no kugezwa mu mirenge ya Buruhukiro na Gatare muri 2013 bikazarushaho gukwirakwizwa mu tundi duce dutandukanye.

Inama nyunguranabitekerezo ku ishoramari mu karere ka Nyamagabe.
Inama nyunguranabitekerezo ku ishoramari mu karere ka Nyamagabe.

Umwaka wa 2012 kandi usize umuhanda ugana mu gace kitwa ku Itaba waratangiye gukorwa ukaba uzashyirwamo amabuye, ndetse n’ikiraro cyahuzaga umurenge wa Mbazi n’uwa Kaduha cyari kimaze igihe kidakoreshwa kikaba cyarasanwe kikongera kuba nyabagendwa by’agateganyo, mu gihe hategerejwe ubufasha bwo kugikora mu buryo burambye.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka