Ngoma: Urubyiruko ruributswa ko kwihangira umurimo atari ukujya mu mijyi gusa

Mu gihe hari benshi mu rubyiruko rufatirwa mu mijyi nk’inzererezi ruvuga ko rwaje gusha akazi, ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buributsa urubyiruko ko imirimo itaba mu mijyi gusa.

Ubwo hafatwaga inzererezi 71 mu mukwabo wakozwe tariki 27/12/2012, umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yavuze ko urubyiruko rwakagombye guhindura imyumvire ivuga ko mu cyaro nta mirimo ibamo yabateza imbere.

Umuyobozi w’akarere yagize ati “Gukora ntago ari ugukora mu mijyi gusa akora n’ubusa, na hariya iwabo mu byaro hari imirimo, hari imirima bashobora guhinga bakiteza imbere cyangwa bagakorera abandi bakabaha amafaranga bakabona igishoro.”

Hari n’urubyiruko rwemeza ko akazi karuteza imbere kataba mu mujyi gusa. Uwitwa Nsengumuremyi avuga ko amaze imyaka irenga icumi mu mujyi kandi muri icyo gihe cyose ahamaze nta kintu kidasanzwe yari bwakuremo keretse kwambara no kurya gusa nyamara ngo bagenzi be yasize mu byaro abona bamaze kwiteza imbere.

Urubyiruko rw'inzererezi rwafatiwe mu mukwabo mu mujyi wa Ngoma tariki 27/12/2012.
Urubyiruko rw’inzererezi rwafatiwe mu mukwabo mu mujyi wa Ngoma tariki 27/12/2012.

Yagize ati “Kujya mu mujyi nta kazi gafatika ugiye gukora ni bibi bikuviramo kuba ikirara ukaba wanakiba .Niyo utibye ubona akazi mu byukuri kakubashisha kubona ako kenda gakeye ndetse no kurya gusa ariko ntacyo uba wavuga ngo wakuyemo.”

Ibi ariko siko abari ahitwa mucyaro babibona, umusore witwa Karimwabo avuga ko mu cyaro nta kintu cyatuma utera imbere gihari, ndetse no guhinga ko bihira bake bityo akibaza icyo umuntu yaguma mu cyaro akora mu gihe atize ngo abe akoreramo akazi.

Urubyiruko rutari ruke rwinganjemo abarangije amashuri yisumbuye usanga rwihutira kujya mu mijyi kabone nubwo nta murimo baba bagiyeyo gukora.

Usanga akenshi rugenda rugakodesha inzu ari benshi maze bakirirwa bagenda umujyi bikaba byanatuma bishora mu ngeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’izindi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka