Mu mezi atatu gusa uruganda rw’icyayi rwa Mushubi ruraba rutangiye imirimo

Ubuyobozi bwa sosiyete y’ishoramari yitwa Multisector investment Group (MIG) burizeza ko bitarenze ukwezi kwa Mata uruganda rw’icyayi rwa Mushubi ruri kubakwa mu murenge wa Buruhukiro mu karere ka Nyamagabe ruzaba rwatangiye gukora.

Ibi byatangarijwe Minisitiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, kuri uyu wa gatanu tariki 11/01/2013 mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyamagabe.

Imirimo yo kubaka uru ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya hagati ya toni 86 na toni 100 ku munsi ngo iri hafi kurangira bityo mu gihe cya vuba rugatangira gukora. Mu mushinga warwo rwagombaga kuba rwaruzuye mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2012.

Nk’uko bitangazwa na Ngarambe Vincent, umuyobozi mukuru wa MIG, ngo bagiye bahura n’ibibazo byo kutabonera amafaranga ku gihe bityo imirimo ikadindira, akaba avuga ko ubu iki kibazo cyakemutse.

Imirimo yo kubaka igeze ku kigero cya 95%.
Imirimo yo kubaka igeze ku kigero cya 95%.

Umuyobozi mukuru wa MIG atangaza ko ubu imirimo igeze ku rwego rushimishije bityo mu mezi atatu ari imbere uru ruganda rukaba rwatangiye gutunganya umusaruro w’icyayi.

Ngarambe yagize ati: “navuga ko inyubako igeze kuri 95%, amamashini yose amaze kuhagera, kuyashyiramo no kuyagira neza navuga ko tuzarangizanya n’ukwezi kwa gatatu uruganda rwuzuye. Nk’uko twabyemereye minisitiri w’intebe kuri 15/04/2013 uruganda ruzaba rurimo rukora”.

Uru ruganda ruzatangira rutunganya hagati ya toni 15 na 20 ku munsi bityo uko icyayi kera bigende bizamuka.

Ibikoresho byamaze kuhagera ku buryo muri Mata uruganda ruzaba rukora.
Ibikoresho byamaze kuhagera ku buryo muri Mata uruganda ruzaba rukora.

Biteganyijwe ko imirimo yo kugeza umuriro w’amashanyarazi kuri uru ruganda iri gukorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura (EWSA) izaba irangiye tariki 26/01/2013 uruganda rugacanirwa, naho kuhageza amazi bikaba bizarangira mu gihe kingana n’ukwezi n’igice.

Umuhanda ujya kuri uru ruganda nawo urimo urakorwa kugira ngo ubashe kuba nyabagendwa ndetse imodoka zizazana ibindi bikoresho zizabashe kuhanyura.

Minisitiri w’intebe yasabye inzego zose bireba kuzuza inshingano zazo ku gihe kugira ngo mu kwezi kwa kane imirimo yose irebana n’imyiteguro y’uru ruganda ibe yararangiye maze tariki 15/04/2013 ruzatangire gukora.

Imirimo yo kubaka uru ruganda izatwara akayabo k’amadorali y’amanyamerika miliyoni umunani, ni ukuvuga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka