CIMERWA yagurishije 51% byayo na sosiyete PPC yo muri Afurika y’Epfo

Guverinoma y’u Rwanda yagurishije imigabane yayo ingana na 51% y’uruganda rwa sima (CIMERWA), ku rundi ruganda rukora sima rwo muri Afurika y’Epfo rwitwa Pretoria Portland Cement (PPC), ku madolari y’Amerika angana na miliyoni 69.4.

Urwo ruganda rwahise rutanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund umusanzu w’ibihumbi 100 by’amadolari y’Amerika, abarirwa mu manyarwanda arenga miriyoni 63.

CIMERWA izakoresha amafaranga yagurishijemo iyo migabane mu kwagura uruganda, kandi ngo nta ngaruka ku izamuka ry’ibiciro bya sima zizabaho; nk’uko Perezida w’urwo ruganda, Ramba Afrique yamaze impungenge.

Yagize ati: “Tuzakora ibishoboka kugirango igiciro cya sima kigabanuke kuruta uko gisanzwe. Kandi dufite inyungu nyinshi cyane z’uko isima itazongera kubura, kuko CIMERWA ni uruganda rushaje rwatangaga toni zitarenga ibihumbi 100 ku mwaka, mu gihe mu Rwanda hakenewe toni ibihumbi 350.”

Igiciro cy’umufuka wa sima i Kigali, ni amafaranga 9500, kandi ikaba itari ihagije kuko hari sima nyinshi itumizwa hanze, cyane cyane iva mu gihugu cya Uganda. Perezida wa CIMERWA avuga ko u Rwanda rwatakazaga amadevise menshi mu gutumiza sima mu mahanga.

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y'imari n'igenamigambi, Kampeta Pichette Sayinzoga, yakira sheki y'amadorali ibihumbi 100 yatanzwe na PPC mu kigega Agaciro.
Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’imari n’igenamigambi, Kampeta Pichette Sayinzoga, yakira sheki y’amadorali ibihumbi 100 yatanzwe na PPC mu kigega Agaciro.

Uruganda rwa PPC ruzobereye cyane mu gukora sima kuko rubifitemo uburambe bw’imyaka 120, rukaba rutazakora sima gusa, ahubwo ngo ruzatanga n’ubumenyi ku bakozi barwo b’abenegihugu; nk’uko Paul Stuiver, umuyobozi warwo yatangaje.

Umuyobozi wa CIMERWA we yavuze ko abakozi b’urwo ruganda baziyongera, kandi abenshi muri bo ni abazaba barize amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, kugirango bashobore gukoresha amamashini agezweho atuma umukozi atagira imvune nyinshi nk’ukoresha amaboko.

PPC ivuga ko itazigera ihindura izina rya CIMERWA, kubera ko rizwi mu karere k’ibiyaga bigari n’Afurika y’uburasirazuba, aho urwo ruganda ruteganya gushora sima, nyuma yo guhaza isoko ry’u Rwanda.

80% by’ibikorwamo sima, ni ifu y’amabuye akomoka ku rutare rwiganje cyane muri Bugarama, aho uruganda rwa CIMERWA ruherereye mu karere ka Rusizi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka