BDF imaze kwemeza 27 mu mishanga 600 yasabye muri Hanga Umurimo

Ba nyiri imishinga yasabwe muri gahunda ya Hanga Umurimo n’amabanki azabaha inguzanyo bateraniye mu nama yo kwiga uburyo izo nguzanyo zakwihutishwa. Mu mishinga 600 yatoranyijwe, 27 niyo imaze kwemererwa guterwa inkunga.

Imishinga 600 yatoranyije mu turere dutandukanye muri gahunda ya Hanga Umurimo igomba kunyura mu mabanki azayitera inkunga, mbere yo kujyanwa mu kigega cy’ingwate BDF (Business Development Fund) kigomba gutanga ingwate ingana na 75% by’ingwate, isigaye ingana na 25% igatangwa na rwiyemezamirimo.

Nubwo hasabwe imishinga 600. igomba kwemezwa igaterwa inkunga ni 300 gusa; nk’uko byatangejwe na Albert Bizimana, umukozi muri Ministeri y’ubucuruzi ushinzwe gukurikirana gahunda ya Hanga Umurimo.

Ibyo ngo biraterwa n’uko amabanki agomba guha amafaranga bene iyo mishinga, abasaba kugira ibyo buzuza mbere kandi bigafata igihe kinini. Hari ubwo usanga abakoze iyo mishanga batujuje ibisabwa. Bamwe ngo ni ba bihemu baba barambuye amabanki amwe n’amwe, abandi ugasanga batujuje 25% by’ingwate basabwa n’ibindi.

Cyakora n’amabanki ubwayo afite uruhare mu gutinza iyi gahunda. Hari agenza buhoro igikorwa cyo gusuzuma imishinga, andi ugasanga adasura bene iyi mishanga, cyangwa se yabasura ntababwire uko bimeze.

Ni muri urwo rwego izo nzego zose zateraniye i Kigali kuri uyu wa gatanu, tariki 10/08/2012, kugira ngo zumvikane ku buryo iyo gahunda yakwihutishwa, cyane cyane ko gahunda ya Hanga Umurimo igomba gukomeza mu bindi byiciro kuko ikiri mu cyiciro cya mbere.

Albert Bizimana yabwiye Kigali Today ko hari icyizere cy’uko ibi bibazo bigiye gukemuka, kuko buri ruhande rwabashije kumenya aho ibintu bipfira, n’icyo buri wese asabwa.

Abisobanura atya: “Twese turemeranya ko ibintu bigiye gukemuka, kuko iyi gahunda isobanuye ko Rwiyemezamirimo yunguka, banki ikunguka, Leta ikunguka, n’imiryango ya bene imishinga bakabyungukiramo”.

Ikigega BDF gifite imari ingana n’amafaranga miliyari 10 igenewe gutera inkunga iyo mishinga. Umutangizi ashobora guhabwa amafaranga agera kuri miliyoni 20 nagho ushaka kwagura umushinga ashobora guhabwa ingwate itarengeje miliyoni 50.

Abo bose ariko bagomba kugaragaza ko bafite ingwate ya 25% y’umushinga wose; nk’uko bisobanurwa na Innocent Bulindi, umuyobozi w’ukigo BDF.

Uretse gukemura ibyo bibazo, ba rwiyemezamirimo bemerewe kumva ijwi ry’andi mabanki, ubishaka akaba ashobora guhindura banki izatera inkunga umushinga we, bitewe n’uko yumva hari ibyo irusha iyo bari basanzwe bakorana.

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Tubashimiye uko mukomeje gufasha abanyarwanda kwiteza imbere.
Twababazaga niba hari icyo byatwara mutugejejeho urutonde rw’iriya mishinga, aho iherereye n’ingano y’inguzanyo yemerewe.

ananie yanditse ku itariki ya: 14-08-2012  →  Musubize

Abel, bari muri phase za nyuma. nubwo BDF yemeje imishinga 27 hari indi igera ku 150 imaze kwemezwa na za bank, ubwo bazahita bayohereza muri BDF, ariko urumva ko nubundi ikiri mikeya kuko hagomba kwemezwa nibura 300 igahabwa amafaranga. Birumvikana ko abakora imishinga batabyitabiriye cyane kuko aho kugira ngo ibe myinshi, yabaye mikeya. icyiciro gikurikiraho cyo kiri bugufi gutangira nk’uko abayobozi babidutangarije. Urakoze

christian yanditse ku itariki ya: 13-08-2012  →  Musubize

Tubashimiye amakuru meza mutugeza twibazaga aho gahunda ya HANGUMURIMO igeze bikatuyobera kuko bavugaga ko bitazarenza mu kwezi kwa 6 kugirango hakorwe irindi rushanwa. Ntibatangaza ikindi gihe ntarengwa byaba byarangiye?

Nshimiyimana Abel yanditse ku itariki ya: 12-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka