Rubavu: Umuturage yihangiye umurimo wo gukora amarangi

Hategekimana Emmanuel, umuturage wo mu karere ka Rubavu, yihangiye umurimo akora irangi akoresheje itaka ibyatsi n’amazi ku buryo byatumye atanga akazi ku bandi bakozi 15 ahemba buri munsi. Buri mukozi ahembwa amafaranga 1300 ku munsi.

Mu myaka ibiri amaze akora uwo mwuga, Hategekimana avuga ko yavuye ku bushobozi bwo gukora irangi ry’ibihumbi bitanu kugera ku irangi ry’ibihumbi 100 bitewe n’ubushobozi afite kuko akora irangi akoresheje amaboko nta mashini afite.

Nubwo benshi bazi ko gukora amarangi bisaba ubuhanga buhambaye, Hategekimana avuga ko abikora ntaho yabyize uretse gushakisha. Avuga ko irangi akora ari ryiza nk’irikorwa n’inganda uretse ko we akora rikeya bitewe nuko nta mashini akoresha kandi nta bikoresho afite byo kuritwaramo.

Hategekimana n'abandi bakorana bakoresha ingwa cyangwa ifu y'imyumbati n'ibindi bimera bitandukanye bagakuramo irangi.
Hategekimana n’abandi bakorana bakoresha ingwa cyangwa ifu y’imyumbati n’ibindi bimera bitandukanye bagakuramo irangi.

Hategekimana avuga ko iryo rangi arikora mu itaka ryitwa ingwa, ifu y’imyumbati, hamwe n’ibimera nk’isombe, umushogora n’ibindi byatsi bitewe n’ibara ry’irangi ashaka.

Uyu mugabo ageze ku rwego rwo kwirihira aho akorera, guhemba abakozi 15 bamukorera, kwiyishyurira inzu yo kubamo ndetse no kurihirira abana amashuri bitandukanye n’uburyo yari abayeho mbere akiri umufundi.

Hategekimana yerekana ingwa akoramo irangi.
Hategekimana yerekana ingwa akoramo irangi.

Mukahigiro Martine ni umuyobozi w’umudugudu wa Shwemu aho Hategekimana akorera akaba ari mubo yasigiye irangi ku nzu. Yemeza ko irangi rya Hategekimana ari ryiza kandi bigaragaza ibikorwa by’ubudashyikirwa mu guhanga udushya no guhanga umurimo ku bandi.

Hategekimana yahisemo kwihuriza hamwe n’abandi bakora koperative bityo bakazashobora kugera kuri byinshi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho neza kuri kigalitoday,nejejwe cyane n’uyu muvandimwe.Nange akazi kange ni ugukora amarange nkanayasiga uyu muvandimwe rero numvise hari bimwe akoresha ngewe ntakoresha ariko kandi harimo n’ibindi numvise adakoresha ngewe nkoresha.Ntekerezako ngewe nawe duhuye tugahuza,twakora ikintu cyagutse!

Sibomana Eric yanditse ku itariki ya: 19-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka