Notre Dame de Lourdes izahagararira Amajyepfo mu irushanwa ryo kwihangira imirimo mu rubyiruko

Ikigo cy’amashuri yisumbuye Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes cyo mu Byimana nicyo cyatsindiye guhagararira intara y’amajyepfo mu biganiro mpaka bigamije gushishikariza urubyiruko rwo mu mashuri makuru na za kaminuza kwihangira umurimo.

Muri ayo marushanwa yiswe National Young Entrepreneur’s Debate Championship 2012 yabaye tariki 15/09/2012, Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes yaje ku mwanya wa mbere n’amanota 90% itsinze Collège du Christ Roi yagize amanota 85% mu kiciro cya nyuma cy’ijonjora.

Abagize itsinda rya GS Notre Dame de Lourdes bageze mu cyiciro cya nyuma.
Abagize itsinda rya GS Notre Dame de Lourdes bageze mu cyiciro cya nyuma.

Ibindi bigo byari muri aya marushanwa ni Groupe Scolaire Officiel de Butare na Espanya byasezerewe mu kiciro cya mbere cy’ijonjora. Amatsinda yose yari ahanganye ku nsanganyamatsiko yo kureba niba urubyiruko ruhabwa inguzanyo na Guverinoma y’u Rwanda byaba bidindiza ubukungu bw’igihugu.

National Young Entrepreneur’s Debate Championship 2012 igamije kurema mu rubyiruko umuco wo kwihangira umurimo, gushishikariza urubyiruko kwishakamo ibisubizo kuruta kujya kubishaka ahandi no gutekereza vuba ugafata umwanzuro ufatika kandi udahubutse; nk’uko Ishimwe K. Dieudonné, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up yabitangaje.

Abenshi mu bitabiriye ibi biganiro bemeza ko ku nsanganyamatsiko yo guhabwa inguzanyo na Leta ku bukungu bw’igihugu abanyeshuri bageze ku kiciro cya nyuma cy’ijonjora bagaragaje ibitekerezo bidasanzwe.

Miss KIST 2012 atanga igihembo ku batsinze amarushanwa.
Miss KIST 2012 atanga igihembo ku batsinze amarushanwa.

Nkuranga Alphonse, umuhuzabikorwa w’Inama Nkuru y’Igihugu y’Urubyiruko, avuga ko amizero y’igihugu ari ibitekerezo by’ubaka n’ingufu z’urubyiruko rw’u Rwanda.

Irushanwa rya National Young Entrepreneurs’ Debate Championship 2012 ryatangiriye mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze, tariki 08/09/2012, ikigo cya Sonrise High School kiba ari cyo gitsindira guhagararira iyo ntara.

Biteganijwe ko tariki 22 Nzeri 2012, iri rushanwa rizakomereza mu ntara y’uburengerazuba mu karere ka Rubavu; tariki 30 Nzeri 2012 rizakomereza mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Rwamagana; tariki 06 Ukwakira 2012 ibigo byose byatsindiye guhagararira intara bizaza guhatanira i Kigali.

Abanyeshuri bari bitabiriye kureba uko irushanwa rigenda.
Abanyeshuri bari bitabiriye kureba uko irushanwa rigenda.

Tariki 13 Ukwakira 2012 amakaminuza yose yo mu Rwanda azahatanira i Kigali; tariki 20 habe ijonjora ku rwego rw’igihugu, irushanwa risozwe tariki 21 Ukwakira 2012 ari nabwo hazamenyekana uwatsinze.

National Young Entrepreneur’s Debate Championship 2012, yateguwe n’ikigo Rwanda Inspiration Back Up hamwe na SMILE Rwanda, ishyirahamwe rya ba nyampinga ba za kaminuza zose zo mu Rwanda ku bufatanye n’Inama Nkuru y’Igihugu y’Urubyiruko.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka