LODA yisobanuye ku modoka yaguriye rwiyemezamirimo kandi yaragombaga gukodesherezwa

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), bwasabwe ibisobanuro ku modoka baguriye rwiyemezamirimo kandi nyamara mu masezerano hagaragaramo ko bagombaga kuyimukodeshereza.

Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga, yasabye imbabazi ku makosa bakoze
Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga, yasabye imbabazi ku makosa bakoze

Ni ibisobanuro basabwe na Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo w’Igihugu (PAC), tariki 07 Gicurasi 2024, nyuma yo gusesengura raporo bagejejweho n’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yakorewe icyo kigo, bagasanga harimo ibibazo bitandukanye, ari na byo byatumye batumizwa kugira ngo babitangeho ibisobanuro.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe na PAC harimo icyo kuvuguruzanya kwagaragaye mu nyandiko zirebana n’amasezerano yasinywe hagati ya LODA na rwiyemezamirimo, yo gushyira mu bikorwa gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage.

Ni gahunda yagombaga kumara imyaka itatu uhereye igihe amasezerano yashyiriweho umukono, ariko mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, hagaragaye ibibazo birimo kudahura kw’ibikubiye muri raporo hagati ya LODA na rwiyemezamirimo n’ibikubiye mu masezerano impande zombi zumvikanyeho.

Ngo byagaragaye ko hagombaga gukodeshwa imodoka eshatu ariko mu masezerano hashyirwamo kuzagura imodoka.

Atanga ibisobanuro ku bibazo yagaragarijwe byagaragaye by’umwihariko ibijyanye no kuvuguruzanya, Umuyobozi Mukuru wa LODA Claudine Nyinawagaga, nubwo yagaragaje impamvu yabibateye ariko ntiyahakanye ko ari ikosa bakoze ndetse anarisabira imbabazi.

Ati “Iki kintu turabanza kugisabira imbabazi kuko mu nyandiko hagaragaraga ko icyo twumvikanye ari ugukodesha ariko mu masezerano haza kugura, turabisabira imbabazi. Haguzwe imodoka imwe, hakodeshwa eshatu, imodoka irahari, iranakoreshwa mu kazi ko gukurikirana imishinga no kureba ubuziranenge bwayo, ariko twari twarumvikanye gukodesha, turabisabira imbabazi.”

Ngo bagiriwe inama y’uko bagomba kuzajya bitwararika mu masezerano yose, bakareba neza ibyumvikanyweho bikaba ari byo biza mu masezerano, ku buryo ibyaganiriwe biba bihuye neza n’ibiri mu masezerano, bigashyirwa mu bikorwa kugira ngo hirindwe kuvuguruzanya.

Ku rundi ruhande ariko Abadepite bagize Komisiyo ya PAC ntabwo banyuzwe no gusaba imbabazi, kubera ko ari ibintu bavuga ko bidatanga isura nziza ku bafatanyabikorwa ndetse n’Igihugu kubera ko habaho gutakarizwa icyizere.

Aha LODA yagaragaje ko n’umufatanyabikorwa yabigizemo uruhare nubwo bigoye kubisobanura, ariko kandi ngo habayeho kumvikana ko igihe umushinga uzaba urangiye, iyo modoka izashyikirizwa Leta binyuze muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo nk’uko bigenda no ku yindi mishinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka