Perezida Kagame yihanganishije Kenya yibasiwe n’ibiza

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yihanganishije igihugu cya Kenya nyuma y’uko cyibasiwe n’ibiza bigahitana ubuzima bw’abantu benshi, ndetse ibikorwa remezo bikangirika.

Usibye abishwe n'ibi biza, hari abandi baburiwe irengero
Usibye abishwe n’ibi biza, hari abandi baburiwe irengero

Ni ubutumwa umukuru w’igihugu anyujije ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gicurasi 2024.

Muri ubwo butumwa, Perezida Kagame yagize ati: “Ndakwihanganishije muvandimwe William Ruto, imiryango yabuze ababo ndetse igakurwa mu byabo n’ibiza muri Nairobi ndetse n’ibindi bice by’igihugu byibasiwe”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwifatanyije n’Abanyakenya muri ibi bihe bikomeye barimo.

Ubuyobozi muri Kenya buvuga ko imyuzure itewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, imaze kwica abantu 169, mu gihe abagera ku 185,000 bamaze gukurwa mu byabo n’iyo myuzure.

Muri ibi bihe ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byibasiwe n’imvura nyinshi, aho nka Tanzania imaze gupfusha abarenga 155 bishwe n’imyuzure n’ibiza biterwa na yo.

Perezida wa Kenya, William Ruto, ku wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, yari yatumije inama idasanzwe y’Abaminisitiri kugira ngo yige ku ngamba zafatwa mu rwego rwo guhangana n’iyo myuzure imaze kwica abantu bagera hafi ku 170 guhera muri Werurwe 2024 kugeza ubu.

Iyo mibare yazamuwe cyane n’abantu bapfiriye rimwe ku wa mbere tariki 29 Mata 2024, bitewe n’iturika ry’urugombero rw’amazi mu gace ka Rift Valley, imyuzure yatewe n’ayo mazi igenda isenya ibintu byose biri aho yanyuze.

Ikinyamakuru CNN cyatangaje ko abantu bagera kuri 91 mu gace ka Mai Mahiu gaherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba ya Nairobi, bagishakishwa nyuma yo kuburirwa irengero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka