Umutekano w’amafaranga ni kimwe mubituma hashyirwaho inoti nshya

Impuguke mu by’ubukungu ziravuga ko atari igitangaza kuba Leta ihora ihindagura inoti bitewe n’impamvu z’umutekano w’amafaranga (kwirinda abazigana), kuyongeramo ikoranabuhanga, ndetse no gukora inshya kuko inoti zisaza.

Inoti za magana atanu n'igihumbi zigiye guhinduka
Inoti za magana atanu n’igihumbi zigiye guhinduka

Inama y’Abaministiri yateranye kuri uyu wa mbere, yatangaje ko Iteka rya Perezida ryashyizeho inoti nshya y’amafaranga 500 ndetse n’iy’1000.

Itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri rigira riti “Inama y’Abaministiri yemeje Amateka akurikira:

 Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya y’igihumbi y’amafaranga y’u Rwanda (1000 FRW) ifite agaciro mu Rwanda;
 Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya magana atanu (500 FRW) y’amafaranga y’u Rwanda ifite agaciro mu Rwanda”.
Kigali today yaganiriye na Teddy Kaberuka uhugukiwe ibijyanye n’ubukungu, avuga ko n’ubwo igiceri cy’amafaranga 500 y’u Rwanda kitarakoreshwa, ariko ngo ni ho bishya byototera.

Abishingira ku kuba hari byinshi abantu bashobora kugura (piece) akantu kamwe kamwe ku giceri cy’amafaranga 100, ariko ko mu gihe bitazaba bishoboka inoti ya 500 ari yo izagirwa igiceri.

Kaberuka agira ati “Kubera ko hasi ya 500Frw hakiri ibintu byinshi bigifite agaciro, ntabwo bafata inoti ngo bayigire igiceri, ariko nibikomeza kuzamuka ikintu cya nyuma kikagura amafaranga 500, birumvikana iyo noti izavaho bakoreshe igiceri”.

“Icyatuma ibyo bikorwa, ni nk’aho wasanga ikiro kimwe cy’ibirayi, buji imwe,…mbese ikintu gisanzwe wavuga ngo ni cyo cya make kiriho, biramutse bigurwa amafaranga magana atanu”.

Avuga ko kuba igiceri cya 500 gisanzwe cyaracuzwe kuva mu myaka itanu ishize, “kwari ukwerekana ko bishoboka kuba igiceri cy’amafaranga 500 cyakoreshwa”.

Kuba ibiciro by’ibiribwa bihora bihindagurika bitewe n’igihe byeze cyangwa byarumbye, nacyo ni ikintu abazobereye mu by’ubukungu bavuga ko bibuza Banki Nkuru y’Igihugu gusohora igiceri cy’amafaranga 500.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugera ubu, inoti y’amafaranga 500 yari isanzwe iriho mbere, yahinduwe bwa mbere m’Ukuboza 1994, ubwa kabiri muri 1998, ubwa gatatu muri 2004.

Iyi noti yongeye gusubirwamo muri 2008, hongeye gusohoka indi nshya muri 2013, uyu mwaka wa 2019 nabwo hagiye gusohoka indi nshya iyisimbura.

Inoti y’amafaranga 1,000 nayo yahinduwe muri 1994, 1998, 2004, 2008 ndetse na 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko,inoti ya 500 Frw isaza vuba.Icyo nakongeraho nuko Bank Notes burya ziba zuzuyeho Bacteria nyinshi kandi z’amoko menshi kubera ko abantu bazihererekanya baba bafite imyanda mu ntoki.Ikindi kandi,amafaranga aba ari mu gihugu,agomba kugendana n’ubukungu bwacyo.Bitabaye ibyo,haba icyo bita Monetary Inflation. Ariko nk’umukristu,nagirango nibutse abantu ko dukurikije ibyo Bible ivuga,mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta Monetary System izabaho.Kubera ko uzaba ufite icyo ukeneye ushaka cyose kandi abantu bazaba bakundana cyane,bahana ibintu ku buntu.Hazabamo ibintu byinshi byiza.Urugero,nkuko Yesaya 11:6-8 havuga,tuzaba dukina n’intare,inzoka,etc...Niba ushaka kuzabaho iteka muli iyo paradizo,kora kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka Imana cyane,we kwibera mu byisi gusa,kubera ko abameze batyo,Imana ibafata nk’abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Ikindi Imana izaguhemba,ni kukuzura ku munsi wa nyuma.Byisomere muli Yohana 6:40. Hagati aho,iyo upfuye uba usinziriye mu gitaka.Nta handi ujya.

mazina yanditse ku itariki ya: 31-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka