Umushinga wo gukora ingwa zikoreshwa mu bigo by’amashuri uramutunze

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri, umugabo witwa Safari Theophile wo mu murenge wa Bwira mu karere ka Ngororero yatangiye umushinga wo gukora ingwa zikoreshwa mu kwandika ku bibaho (tableaux noirs) mu mashuri, ubu zaramaze gukundwa n’abarimu bo muri uwo murenge kuburyo arizo bakoresha gusa.

Safari ubusanzwe wari umuhinzi mworozi avuga ko igitekerezo cyo gukora ingwa yagitewe n’uko hari ubwo bamwe mu barimu yumvaga bavuga ngo babuze ingwa kubera ko zituruka kure.

Avuga ko yafashe inzira ajya kureba aho bakorera ingwa maze ahavana ubumenyi nawe yahereyeho.

Safari akomeza avuga ko kugira ngo agere ku bwiza bw’ingwa akora ubu byamufashe igihe kubera ko yari akiga uko yazikora zigafata ku kibaho kurusha izisanzwe zikoreshwa kandi ntizivungagurike cyane ari nabyo bituma ziramba.

Aha umunyamabanga nshingwabikorwa yakoreshaga Safari mu gukangurira urubyiruko kwihangira umurimo.
Aha umunyamabanga nshingwabikorwa yakoreshaga Safari mu gukangurira urubyiruko kwihangira umurimo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwira Kavange Jean d’Amour avuga ko ubu izo ngwa arizo zikoreshwa mu mashuri yo muri uwo murenge kandi abazikoresha bazrazikunze.

Akomeza avuga ko bagira Safari inama yo kwagura ibikorwa bye maze ingwa ze zikaba zasohoka no hanze y’umurenge.

Icyakora, Safari avuga ko kuba atarabona iishoro kinini ngo yagure ibikorwa ndetse anashake abakozi bo kumufasha aribyo bituma aytabasha guhaza isoko afite ubu kuko ari rinini.

Ubuyobozi bw’umurenge wa bwira bukaba busaba abantu bose cyane cyane urubyiruko kwigira kuri Safari nabo bakihangira umurimo kuko uwo murenge urangwa mo ubukene kurusha iyindi yo mu karere ka Ngororero ndetse n’ubutaka bwawo bukaba butakera.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriwe neza?

Nitwa claude, mwapuje nuwo mugabo ukora ingwa tugakorana?
+250788537916

Jean claude Niyogakiza yanditse ku itariki ya: 1-04-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza?

Nitwa claude, mwapuje nuwo mugabo ukora ingwa tugakorana?
+250788537916

Jean claude Niyogakiza yanditse ku itariki ya: 1-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka