Uburasirazuba: Bibukijwe ko iterambere ry’u Rwanda rikwiriye gushingira ku bikorera

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Makombe Jean Marie Vianney arasaba abikorera kurushaho kubaka ibikorwa by’iterambere kandi bagatanga imisoro uko bikwiriye kuko ari bo iterambere ry’igihugu rishingiyeho.

Ibi Bwana Makombe yabisabye abikorera b’indashyikirwa bo mu Ntara y’Iburasirazuba, ubwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 22/05/2014, bari bateraniye mu nama nyunguranabitekerezo n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), hagamijwe kubakangurira uruhare rwabo mu kumenyekanisha no gusora hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Bwana Makombe yasabye abikorera kurushaho kwitabira uburyo bw’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha no gusora ari bwo “E-Filing na E-Payment” kuko ngo ni bwo buryo bubafasha gusora neza kandi nta gukerererwa. Yagize ati “Ubu buryo nibukoreshwe, twihutishe gusora.
Abantu ntibagombe guhanwa ahubwo gusora bibe umuco.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Makombe J.M.V yasabye abikorera kurushaho kubaka iterambere ry'igihugu n'iry'Intara by'umwihariko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Makombe J.M.V yasabye abikorera kurushaho kubaka iterambere ry’igihugu n’iry’Intara by’umwihariko.

Visi Perezida w’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Eng. Habanabakize Fabrice, atangaza ko kuba abikorera bakoresha ikoranabuhanga mu imenyekanisha musoro no gusora bituma barangiza inshingano zabo ku gihe kandi bagakomeza gukora akazi kabo batanga serivise nk’uko bisanzwe.

Eng. Habanabakize yavuze ko abikorera bo muri iyi Ntara bafite inshingano zikomeye zo kuzamura iterambere ribahereyeho ndetse rikagera ku gihugu cyose. Ibi ngo bituma ubukangurambaga bwiyongera mu kubashishikariza gukora ibintu bifatika bituma iterambere rigerwaho.

By’umwihariko, hibanzwe ku bikorera b’Indashyikirwa zagiye zijyaho mu turere dutandukanye kandi bagatanga umusanzu w’ibitekerezo n’uw’ibikorwa kugira ngo bubake ubushobozi bw’uru rwego rw’abikorera. Iri tsinda ry’abikorera b’indashyikirwa rigizwe n’abikorera b’inyangamugayo kandi bamaze gusobanukirwa ishoramari icyo ari cyo.

Bwana Habanabakize yagaragaje ko Intara y’Iburasirazuba ari ikigega cy’ubukungu bw’igihugu bishingiye ku buhinzi n’ubworozi buhakorerwa kandi ngo iyi Ntara ikaba ikataje mu ishoramari n’ubucuruzi (business).

Abikorera b'Indashyikirwa zo mu Ntara y'Iburasirazuba bateraniye kunoza uburyo bw'imikoreshereze y'ikoranabuhanga mu gusora no gukoresha neza akamashini ka 'EBM'.
Abikorera b’Indashyikirwa zo mu Ntara y’Iburasirazuba bateraniye kunoza uburyo bw’imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu gusora no gukoresha neza akamashini ka ’EBM’.

Ibi ngo bigaragarira mu rwego rw’abikorera b’indashyikirwa ku buryo uturere dutatu twa mbere mu gihugu muri uru rwego, ari two Gatsibo, Bugesera na Nyagatare, tubarizwa mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ashingiye ko Intara y’Iburasirazuba ifatwa nk’ikigega cy’igihugu mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse kugeza ubu, abikorera bo muri iyi ntara bakaba bakataje mu bucuruzi, Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Iburasirazuba yongeye gusaba abikorera gushingira ku mahirwe bafite maze bakongera ishoramari bakora kugira ngo batere imbere birushijeho ndetse n’imisoro basorera leta yiyongere.

Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu gihugu mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, Kayigi Aimable wari kumwe na Komiseri wungirije ushinzwe Abasora, Mukashyaka Drocella, bavuze ko hari inyungu nyinshi mu gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu misoro, burimo uburyo bwo kumenyekanisha “E-Filing” no gusora “E-Payment”, hakiyongeraho uburyo bwo gutanga inyemezabuguzi hakoreshejwe imashini ya “EBM” maze asaba abikorera b’indashyikirwa bo mu Ntara y’Iburasirazuba kubikangurira abandi bacuruzi kugira ngo na bo babone izo nyungu.

Mukashyaka babwiye abikorera ko gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu gusora bifite inyungu ikomeye kuko abasora badatakaza umwanya bajya gutonda umurongo ahubwo ko umuntu ashobora kubikora yifashishije mudasobwa na telefoni igendanwa, bityo akabasha gukomeza ubucuruzi bwe adatakaje umwanya.

Abacuruzi bagaragaje imbogamizi mu gukoresha ikoranabuhanga

Mu bibazo byagaragajwe, ahanini bibangamira imikoreshereze myiza y’akamashini ka EBM harimo ko abacuruzi benshi bagiye bagahabwa batahawe ubushobozi bwo kwigishwa uko gakoreshwa, maze bagatunga agatoki abatsindiye isoko ryo gucuruza izi mashini ngo kuko bashyize imbere inyungu z’amafaranga no kugurisha imashini gusa, ariko ngo ntibigeze bita ku guhugura abacuruzi ngo bamenye uko bazajya bagakoresha.

Abayobozi bakoranye inama n'abikorera mu ntara y'uburasirazuba.
Abayobozi bakoranye inama n’abikorera mu ntara y’uburasirazuba.

Abacuruzi bagaragaje ingorane bagize z’uko byari biteganyijwe ko uzatsindira kubagurishaho imashini za EBM azabanza kubahugura iminsi ine ariko ngo ntibyigeze bibaho ku buryo hari abahuguwe mu gihe kigera ku masaha abiri kandi n’ababahuguye ngo nta bumenyi bari bafite bwo kwigisha abacuruzi, nk’uko babivuze.

Kwitonda Delphine, umwe mu bikorera b’indashyikirwa witabiriye iyi nama avuga ko imikoreshereze y’akamashini ka EBM ari myiza ariko bitewe n’uko itari yarasobanuwe neza ngo bikaba byarateje imikorere mibi yako mu bacuruzi. Cyakora ku bw’iyi nama, ngo yungutse ubumenyi azasobanurira n’abandi bikorera ku byiza by’ikoranabuhanga mu gusora.

Aba bacuruzi basabye Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gukora ibishoboka kugira ngo bigishwe gukoresha EBM, bityo na bo bakabasha gukora ibiteganyijwe n’amategeko.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka