Ubuhinde bwanze kwishyura EU umusoro ku byuka by’indege byangiza ikirere

Ubuhinde bwateye utwatsi icyemezo cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (EU) cyo kwishyuza umusoro ibigo by’indege bikorera ku butaka bwa EU kubera ibyuka by’indenge zabo byangiza ikirere cy’uwo muryango.

Guverinoma y’Ubuhinde ivuga ko nta makuru izigera iha EU ku byuka indege zabo zuka ikirere.

Minisitiri w’Ubuhinde ushinzwe indege za gisivile, Ajit Singh, yatangaje ko nubwo EU isaba abakora ubwikorezi mu ndenge mu Buhinde kuyiha amakuru ajyanye n’ukuntu indege zabo zangiza ikirere bitarenze tariki 31/03/2012, nta ndege yabo igomba kubikora kuko ari wo mwanzuro Guverinoma yabo yafashe.

Itegeko rya EU rigena imisoro amakompanyi y’indege zikorera muri EU zigomba kwishyura ryatangiye kubahirizwa muri Mutarama 2012. Iryo tegeko ritegeka ibigo by’indege zikandagira ku butaka bwa EU kwishyura umusoro wa 15% hatitawe ku bihugu ziturukamo.

Iri tegeko ryarateje intugunda mu bihugu bifite ibigo by’indege zikorera muri EU. Ibigo 26 muri 36 rireba byanze kuryubahiriza. Urugero ni nk’Ubushinwa bwariteye utwatsi mu ntangiriro za Gashyantare 2012 bubuza ibigo by’indege byabwo kwishyura uyu musoro.

Icyemezo nk’iki kandi cyafashwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu cyumweru gishize Uburusiya na bwo bwateganyije gutangira kubuza ibigo by’indege byabwo kwishyura uwo musoro.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka