Ubucuruzi bukorerwa kuri internet mu nyungu nyinshi, muri iki gihe cya #GumaMuRugo

Miliyoni z’abantu mu isi basabwe kuguma mu ngo zabo, kugira ngo birinde icyorezo cya Covid-19. Hafi ya bose kandi bakenera ibikoresho byinshi mu mibereho ya buri munsi, (ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibindi), baba bagomba kugura ahantu hanyuranye.

Bumwe mu buryo bwifashishwa mu kugeza ibicuruzwa ku babikeneye, harimo moto.
Bumwe mu buryo bwifashishwa mu kugeza ibicuruzwa ku babikeneye, harimo moto.

Ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi, ni imwe mu nzira benshi bitabaje mu kugura no kugurisha ibicuruzwa binyuranye, nk’ibiribwa, imyambaro, ibikoresho byo mu biro, ibikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi.

Kigali Today yaganiriye na bamwe mu bafite imbuga za interineti zikora ubucuruzi mu Rwanda, batubwira uko ubu bucuruzi buhagaze muri iyi minsi.

Albert Munyabugingo, Umuyobozi wa Vuba Vuba, avuga ko muri iyi minsi ubucuruzi kuri interineti bwazamutse cyane ugereranyije n’uko byari bimeze mbere ya gahunda ya #GumaMuRugo, ku buryo serivisi zabo ziyongereye kugera kuri 25-30%.

Ibi ndetse ngo byanatumye bongera serivisi batangaga, kuko bibandaga cyane ku bijyanye n’ibinyobwa n’ibiribwa gusa, ariko kuri ubu bakaba barongeyemo n’ibikoresho hafi ya byose bikenerwa mu buzima bwa burimunsi, aho babigeza ku babikeneye batarinze kuva mu rugo.

Yagize ati “Mu cyumweru cya mbere cya guma mu rugo, abadusaba serivisi bariyongereye cyane ugereranyije na mbere. Uko iminsi rero yiyongera, abantu benshi akazi kabinjirizaga buri munsi karahagaze, bisa n’ibigabanuka, ariko twashyizeho poromosiyo (promotions) ku biciro ugereranyije n’uko byahoze mbere”.

Munyabugingo avuga ko bamaze kugera ku nyungu ishimishije, kuko ababasaba serivisi biyongereye hagati ya 25 na 30%, ari nako bakomeza gushyiramo imbaraga mu gutanga serivisi zinoze, bagamije kongera umubare w’abakiliya.

Egide Butare, Umuyobozi wa Store2Door, ikigo gikora ubucuruzi burimo ibikomoka ku buhinzi, nk’imboga, imbuto, ibiribwa bitandukanye, ndetse n’ibindi bikoresho abantu bakenera buri munsi nk’iby’isuku, na we avuga ko muri iyi minsi, abasaba serivisi batanga biyongereye cyane.

Yagize ati “Abanyarwanda ubundi ibyo guhaha kuri interineti wabonaga batabyitabira cyane, kuko benshi babashaga kwigerera aho bahahira biboroheye. Ibi byitabirwaga cyane n’abanyamahanga. Ubu rero byarahindutse abantu barabyitabiriye, aho mu cyumweru cya mbere cya guma mu rugo, twabonye abakiriya benshi, bashakaga kugura byinshi banabika mu ngo zabo.

Ubu bagenda bagabanuka ariko n’ubundi umubare w’abo tubona ku munsi ntiwawugereranya n’abo twabaga dufite mbere y’iyi gahunda. Muri make, navuga ko muri iyi gahunda ya #GumaMuRugo, twazamutse kugera kuri 40% bya seriivisi dutanga”.

Avuga kandi ko na nyuma y’iyi gahunda bizera ko bazakomeza kubona abasaba serivisi benshi, kuko ubu bamaze kubimenyera kandi ko basanze bidahenze nk’uko hari ababitekerezaga.

Ibikoresho birebana n’ikoranabuhanga, na byo biri kugurwa n’abatari bake muri iyi minsi, cyane cyane nk’abanyeshuri bakeneye gukomeza gukurikira amasomo kuri murandasi, ndetse n’abakozi benshi bisanze bagomba gukorera mu ngo zabo, bikaba ngombwa ko bagura ibikoresho bakoresha.

Jean Leonard Ukurikirabakuru, Umuyobozi wa IHAHA Technologies, yabwiye Kigali Today ko muri iyi minsi, kugura hifashishijwe interineti byiyongereye cyane, aho avuga ko byavuye kuri 30% bikagera kuri 50%.

Yagize ati “Mbere ya gahunda ya #GumaMuRugo, abaguraga bifashishije ikoranabuhanga ntibari benshi cyane, kuko abenshi bashakaga kugura ikintu bageze hano.

Ariko ubu aho dukorera harafunze turakira abagura bakoresheje uburyo bwa “Online”. Ubu bwarazamutse kugera kuri 50%. Muri iyi minsi turacuruza cyane za Laptops, Imprimantes, ndetse na za WebCam ziriho zifashishwa cyane mu gukora inama hakoreshejwe ikoranabuhanga abantu barebana kandi batari kumwe”.

Ubucuruzi bukorerwa kuri interineti muri iyi minsi burinjiriza ba nyirabwo amafaranga menshi, kuko abantu benshi ari bwo bahitamo gukoresha, aho badashobora kuva mu ngo zabo.

Jeff Bezos, umuherwe wa mbere ku isi ufite ikigo cyitwa Amazon, gikora ubucuruzi bunyuranye kuri interineti, amaze kunguka asaga miliyari 22 z’amadolari ya Amerika, kuva icyorezo cya Covid-19 cyatangira kugaragara ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka