StarTimes yatangije uburyo bwo guhaha hifashishijwe ikoranabuhanga bwiswe ‘StarTimes GO’

Sosiyete ya StarTimes icuruza ifatabuguzi ry’isakazamashusho n’ibikoresho bijyanye na byo, ivuga ko iki gihe cya COVID-19 ari igihe cyiza cyo gufasha abantu kuguma mu rugo, bagahaha kandi ibyo bahashye bikabageraho batavuye aho baba. Ni mu gihe byagoraga abantu kubona ibyo bakeneye, kuko guhaha uko babyifuza bafite umutekano byari ikibazo ku miryango imwe n’imwe.

Mu gukemura icyo kibazo, StarTimes yatangije iguriro ryo mu rwego rwo hejuru ridasaba kugera ku iduka, ryiswe StarTimes GO, hakaba na gahunda na yo yitwa iryo zina izanyura ku bitangazamakuru bitandatu by’amashusho birimo TV1, BTN TV, Flash TV, Isango STAR TV, ISIBO TV na Prime TV kuva kuri uyu wa 18 Gicurasi 2020.

Ibyo birafasha kugera ku buryo bwo guhaha bugezweho nta gukora ku bintu ‘TOP’, biciye muri serivisi z’amatereviziyo, ku ikoranabuhanga no mu guhamagara hifashishijwe telefone. Iryo guriro ry’iyakure ritangijwe, rizafasha muri rusange umugabane wa Afurika.

Iyo gahunda ifite intero igira iti “Better Life, Let’s Go”, izagaragaza ibikoresho bisobanutse nk’amateleviziyo n’ibigendanye na yo, ibikoresho bitanga umuriro ukomoka mu mirasire y’izuba ndetse na za ‘Decoder’ kandi bikazagenda byiyongera.

Uzasobanura iby’iyo gahunda, azavuga ku bikoresho, ubwiza bwabyo, uko buri gikoresho gikoreshwa ndetse n’ubudasa bwabyo, bityo abakurikiye babashe kumenya amakuru y’ibanze nta mpungenge bafite zo guhura n’ababigurisha.

Uretse iby’umutekano, indi mpamvu yafasha umuntu guhitamo mu buryo bwagutse, ni uko byinshi mu bicuruzwa biri ku giciro kiri hasi ugereranyije n’ibiciro biri ku isoko. Ubwo umuntu nagura Decoder na televiziyo, uifatabuguzi rya StarTimes ON riziyongera ku bikoresho bitatu, bikazatuma abakiriya babona ibyo bakeneye igihe bashakiye, aho bari hose.

Guhaha ibicuruzwa hifashishijwe ubu buryo no kugira ngo bigere ku mukiriya, we ntabwo ari ngombwa ko ava mu rugo. Ashobora guhamagara kuri 0788156600 cyangwa akohereza ubutumwa bwa Whatsapp kuri 0784033202 ku cyicaro cya StarTimes bakakira ibyo yifuza kugura, itsinda ribishinzwe rya StarTimes rikaba ryamufasha kubibona. Kwishyura bishobora gukorwa nta gukoranaho, ahubwo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Serivisi yo gushyira ibikoresho mu mwanya wabyo bigatangira gukora (Installation), na yo iraboneka nyuma yo kwishyura, kimwe no kugeza ibyo bikoresho mu rugo mu buryo bwihuse, bigakorwa biciye mu nzego eshatu zashyizweho na StarTimes.

Umuyobozi mukuru wa StarTimes mu Rwanda, Deng Sanming, avuga ko ibyo bikorwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abantu.

Ati “Tuzi ko kurinda ubuzima bw’abantu ari ingenzi mu kurwanya icyorezo. Twavumbuye ubu buryo butanga umutekano bw’iguriro rigezweho, kugira ngo dufashe abantu gukomeza kumera neza mu bihe bigoye”.

StarTimes iri ku isonga muri Afurika ugereranyije n’andi masosiyete acuruza ibyerekeranye no gusakaza amashusho n’ibikoresho bijyanye na byo.

Kuri ubu, StarTimes igera ku bantu babarirwa muri miliyoni 30, ikaba ifite ubushobozi bwo kugaragara muri Afurika hose, ikagira n’abacuruzi bayihagarariye mu bihugu bisaga 37. Muri rusange igira amashene abarirwa muri 600 ari mu byiciro bitandukanye, yaba ay’amakuru, siporo, filime, imyidagaduro, umuziki, Porogaramu z’abana, n’ibindi.

Intego ya StarTimes ni uguharanira ko buri muryango w’Abanyafurika ushobora kubona, kugura bidahenze, kureba no kwishimira ubwiza bwa Televisiyo ya Digital.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka