Single customs territory izakuraho igihombo no gutinda mu nzira kw’ibicuruzwa

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) hamwe n’urugaga rw’abikorera (PSF) bishimiye uburyo ibicuruzwa bitumizwa hanze bitazongera gutinda mu nzira, kuko hashyizweho uburyo bwo kubisuzumira ahantu hamwe gusa (single customs territory), bikazabirinda kwangirikira mu nzira no kubitangaho amafaranga menshi.

Abakozi bajyaga bapakurura cyangwa bapakira imodoka zivana ibicuruzwa mu bihugu bya Kenya, Uganda n’u Rwanda, bagiye kujya gukorera ku cyambu cya Mombasa muri Kenya, kugira ngo ibicuruzwa biza mu Rwanda cyangwa ahandi muri ibyo bihugu, bijye bihita bipakirwa mu modoka bigere kuri banyirabyo mu buryo butaziguye.

Komiseri mukuru wa RRA, Ben Kagarama, na Nkusi Mukubu Gerard Umuyobozi wungirije wa PSF, batangarije abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 30/7/2013, ko bishimiye uburyo ibicuruzwa bitazongera kuvangurwa no gusuzumirwa hagati mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), aho bipakururwa bikongera gupakizwa mu modoka.

“Ku mipaka iri hagati mu bihugu, imodoka zizajya zihagarara iminota mike cyane basinya ku mpapuro gusa, ibicuruzwa bikazaba byasuzumiwe ku cyambu cya Mombasa, bipakizwe imodoka bihite bizanwa bigere kuri nyirabyo bitarinze kunyura muri MAGERWA”, nk’uko Ben Kagarama yasobanuye.

Yavuze ko hazakoreshwa ikoranabuhanga ryo kwishyura ibicuruzwa n’imirimo yose ibikorerwaho bikiri ku cyambu cya Mombasa, uwishyura yibereye mu gihugu bizanywemo, atiriwe ajya kwishyura muri za gasutamo z’ibihugu ibyo bicuruzwa bigezemo.

Ubu buryo bwiswe “single customs territory” buje bushimangira ubundi bwitwa “One stop boarder post”, bwo gusinyisha impapuro z’ubucuruzi ku mupaka umwe uhuza ibihugu bibiri, aho abakozi ku mpande zombi bakorera hamwe, bakirinda gutinza abantu ku mupaka wa buri gihugu.

Birajyana n’uko ngo igihugu cya Kenya cyemeye gukuraho za bariyeri zose uko zari 26 n’iminzani ine, ndetse na Uganda ikaba yemeye gukuraho iminzani itatu yari iri muri icyo gihugu, nk’uko Nkusi Gerard wa PSF yashimangiye.

Umuyobozi wa RRA we yongeraho ko imodoka izajya ihagurukana ibicuruzwa ku cyambu cya Mombasa, irimo kugenzurwa aho igeze n’ibiyikorerwaho, hifashishijwe ikoranabuhanga ryitwa Seal, bayirebera kuri za mudasobwa. “Ni mu rwego rwo kugenzura umutekano w’ibicuruzwa n’ibindi bibazo umuntu ubitwaye yagirira mu nzira”, Kagarama.

Akarere kamwe ka gasutamo ko mu muhora w’amajyaruguru wa EAC (Nothern Corridor) uva ku cyambu cya Mombasa, ngo gashobora gutangira gukoreshwa mu mwaka utaha wa 2014, nk’uko Umuyobozi wa Rwanda Revenue yavuze ko abakuru b’ibihugu bazashyira umukono ku masezerano arimo gukorerwa inyigo, mu kwezi k’ugushyingo k’uyu mwaka.

Nkusi Gerard we yishimiye inama abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya bakoreye Entebbe mu kwezi gushize kwa Kamena, kuba baranzuye ko hagomba kubaho “single customs territory”, ndetse n’umushinga wo kubaka umuyoboro wa peterori n’umuhanda wa gari ya moshi, bizava muri Kenya bikagezwa mu Rwanda.

Mu kwishimira “single customs territory”, ikigo cy’imisoro n’amahoro cyanatangaje ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2012-2013, cyarengeje umuhigo cyari cyihaye, kuko ngo cyashyize mu isanduku ya Leta miliyari 675 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe intego yari iyo kwakira miliyari 653.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imodoka izajya ihagurukana ibicuruzwa ku cyambu cya Mombasa, irimo kugenzurwa aho igeze n’ibiyikorerwaho, hifashishijwe ikoranabuhanga ryitwa Seal, bayirebera kuri za mudasobwa.

Iyi system y’ikoranabuhanga yitwa Cargo Tracking System. Itanga amakuru ku gikozwe cyose ku modoka ipakiye ibicuruzwa iriho iyi system. Naho Seal ni ka kagufuri bashyira ku ikamyo inyuze ku mupaka

Ngombwa yanditse ku itariki ya: 31-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka