Rutsiro: Bishimira isoko bubakiwe ariko bagasaba ko ahatubatse neza hakosorwa

Abacururiza mu isoko rya Rambura mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro bashima ko bubakiwe isoko rya kijyambere ariko bakavuga ko harimo ikibazo cy’uko ritubatse neza, kuko mu gihe cy’imvura batabona uko bacuruza bitewe n’uko amazi yuzura mu isoko n’ibicuruzwa byabo bikangirika.

Abacururiza muri iryo soko rya Rambura bavuga ko ryaje rikenewe kuko mbere y’uko ryubakwa batabonaga aho kwikinga imvura n’izuba. Basanga hari ahakwiye gusubirwamo mu myubakire yaryo kuko mu gihe cy’imvura bahura n’ikibazo cy’amazi menshi yuzura mu isoko n’ibicuruzwa byabo bikangirika.

Isoko rya Rambura riremwa n'abaturuka i Rutsiro, i Karongi no mu turere tumwe na tumwe tw'intara y'amajyepfo.
Isoko rya Rambura riremwa n’abaturuka i Rutsiro, i Karongi no mu turere tumwe na tumwe tw’intara y’amajyepfo.

Bakaba bifuza ko Leta yabafasha ahatubatse neza kuri iryo soko hakavugururwa maze umurimo wabo w’ubucuruzi bakajya bawukora neza nta mbogamizi.

Zimwe mu mbogamizi bahura na zo mu gihe cy’imvura ngo ni uko amazi aturuka ku mpande akinjira mu isoko. Mu mureko hagati na ho harava ku buryo usanga amazi yaretse mu isoko imbere yaturutse hejuru.

Umwe mu bacururiza muri iryo soko witwa Nyiransabimana ati: “ikibazo cyo kunyagirwa cyo kirahari kuko hazamo amashari. Bahakoze neza byaba byiza kuko iyo imvura ihise, nta muntu ushobora gukoreramo hano keretse abanje gukoropa.”

Ubuyobozi bw'umurenge wa Mukura bwemeye gukorera ubuvugizi abacururiza mu isoko rya Rambura kugira ngo ahubatswe nabi hakosorwe.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukura bwemeye gukorera ubuvugizi abacururiza mu isoko rya Rambura kugira ngo ahubatswe nabi hakosorwe.

Undi mucuruzi witwa Ndahayo Fidele we avuga ko n’ubwo isoko ryubakiye hejuru, ariko mu mpande iyo umuyaga uje, ibiri mu isoko binyagirwa byose.

Yifuza ko bibaye byiza ababishinzwe bakongera bakarikora neza, abaremye isoko ntibazajye banyagirwa.

Ati: “N’ahubatse amazi ajyamo bitewe n’uko barikoze nabi ku buryo duhagararamo twugamye amazi akaturengera ibirenge. Ryubatse nabi ku buryo basubiramo bagapavoma ku buryo amazi areka mu isoko azajya asohoka hanze.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura ari na wo ubarizwamo iryo soko, Butasi Jean Herman yavuze ko icyo kibazo bakizi, bakaba baragikoreye n’ubuvugizi mu karere, bakaba bizeza abaturage ko imyubakire y’iryo soko izakosorwa kandi bidatinze.

Isoko rya Rambura ryubatswe mu rwego rw’amasoko amwe atangwa n’akarere, ryubakwa na rwiyemezamirimo wari waritsindiye.

Ati: “Rero ibyo by’amazi bavuga azamo n’amashari, twasabye akarere ko badufasha hakaba hagira amafaranga atangwa yo kugorora ibyongibyo kandi barabitwemereye ko bazabikora vuba.”

Isoko rya Rambura rihuriramo abacuruzi batandukanye ku munsi wa kane baturuka mu turere twa Rutsiro, Karongi ndetse n’abo mu turere tumwe na tumwe two mu ntara y’amajyepfo.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka