Rusizi: Bamaze imyaka 4 barambuwe na Rwiyemezamirimo utwabo

Abaturage bo mu murenge wa Gitambi, mu karere ka Rusizi bakoze umuhanda Mashesha-Mibilizi barasaba kurenganurwa kuko bamaze imyaka ine batarishyurwa kandi umuhanda barawurangije kera rwiyemezamirimo wabakoresheje bakamubura ngo abishyure.

Rwiyemezamirimo Nshimiyimana Dominique ufite company yitwa ECOM (Entreprise de Construction et de Menuiserie), avuga ko ikibazo agifitanye n’Akarere ka Rusizi, akazishyura abaturage ari uko ikibazo cye n’Akarere cyarangiye. Hagati aho abaturage bakomeje guhera mu gihirahiro.

Aba baturage bavuga ko batangiye gukora uyu muhanda ureshya na 13km mu mwaka wa 2010, bakawukora amezi atatu ntacyo bahembwa, banawurangiza bagategereza guhembwa bagaheba, kugeza ubwo ikibazo bakigejeje ku murenge wa Gitambi ntibabone igisubizo, bakigeza ku buyobozi bw’Akarere ka Rusizi na bwo abo umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar abahaye ngo bagikemure na bo ntibagira igisubizo gifatika babaha.

Ibi byatumye abaturage bajyana iki kibazo ku buyobozi bw’intara y’uburengerazuba icyo gihe yari ikiyoborwa na Guverineri Kabahizi Céléstin agasaba Akarere ka Rusizi kucyigana ubushishozi no kugikemura abaturage bakarenganurwa ariko kugeza ubu abaturage bakomeje kubura amafaranga yabo bavuga ko ari 3.170.900 n’ubwo rwiyemezamirimo we avuga ko abarimo 1.500.000 gusa.

Ubwo iki kibazo cyongeraga kubyuka mu minsi ishize, Nshimiyimana yari yavuze ko azagikemura bitarenze ku wa 10 Kanama uyu mwaka, none na n’ubu ntikirakemuka.

Ubwo Kigali Today yabimubazagaho yavuze ko abo baturage bagomba gusanga Akarere ka Rusizi bakakabwira ikibazo cyabo kuko we adashobora kubishyura igihe agifitanye ibibazo n’Akarere, akavuga ko ariko kadindiza amasezerano yagiranye na ko bigatuma abaturage bakomeza guhera mu gihirahiro.

Ubwo Guverineri w’intara y’uburengerazuba Mukandasira Caritas yaherukaga muri aka karere muri uku kwezi gushyize kwa 8 aba baturage bongeye kumugezaho akarengane bakorewe bituma Guverineri asaba ubuyobozi bw’akarere gukemura icyo kibazo kikava mu nzira.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, umuhuzabikorwa wa One Stop Center mu karere Uwizeyimana Aphrodis, na we avuga ko aba baturage bagomba kugaruka ku karere ikibazo cyabo kikongera kigasuzumwa,basanga ikibazo kiri ku buyobozi bw’Akarere bugakora ibibureba ariko ikibazo cy’aba baturage kikava mu nzira.

Ikibazo cya ba Rwiyemezamirimo batishyura abaturage n’ababishyuye bakabishyura bigeze kure si ubwa mbere kivuzwe muri aka karere ka Rusizi. Abaturage bakavuga ko ubuyobozi bwakwiga uburyo umuntu azajya akora akabona icyo yakoreye, ntafate igihe cyo gukora ngo yongere afate n’igihe cyo kuburana ibyo yakoreye kandi bitabuze, bigatuma atakaza n’umwanya wo kugira ikindi yakwikorera.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka