Ruhango: Ikusanyirizo ry’amata ryabaye igisubizo ku borozi

Aborozi bo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango barishimira ko batazongera guhendwa ku mata no kwamburwa amafaranga yabo. Ibi aborozi babivuze nyuma y’amezi abiri gusa babonye ikusanyirizo ry’amata rya kijyambere ryubatswe ku bufatanye bwa Koperative yabo “Agira gitereka” na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI).

Aborozi bo muri uyu murenge bavuga ko batari babona iri kusanyirizo bahuraga n’imbogamizi zirimo kwamburwa amafaranga yabo, ndetse no kubura aho bagemura amata igihe cy’imvura kuko yabaga yabaye menshi.

Ikindi bishimira ngo n’uko ibiciro by’amata bidahindagurika nk’uko byagendaga mbere bakiyacuruza ku bantu ku giti cyabo, kuko mbere litiro y’amata bahabwaga amafaranga 170 cyangwa 180, ariko kuri ubu bahabwa amafaranga 200 ahoraho.

Ikusanyirizo ryatumye umusaruro w'amata utagipfa ubusa igihe wabaye mwinshi.
Ikusanyirizo ryatumye umusaruro w’amata utagipfa ubusa igihe wabaye mwinshi.

Nizeye Alphonse, ni umworozi ugemura litiro z’amata 6 buri munsi ahabwa amafaranga ye nyuma y’iminsi 15. Avuga ko byamugiriye akamaro cyane kuko byatumye mu rugo rwe hahinduka byinshi birimo kongera umusaruro w’ibikomoka ku nka ze, kwita ku muryango n’ibindi.

Ufitamahoro Eugène ushinzwe kwakira no gutunganya amata y’aborozi mbere y’uko agemurwa aho bafite isoko i Kigali n’i Muhanga, avuga ko iri kusanyirizo ryakemuye ibibazo birimo kwirinda gukoresha amata arimo umwanda.

Ikusanyirizo ry’amata rya Byimana ryatangiye tariki ya 01/06/2014 ryakira litiro 18 z’amata ku munsi, ubu rikaba ryakira izigera ku 1000 mu gihe riteganya kuzakira izisaga 2500.

Abaturage ngo bahakuye isomo ryo kunywa amata atunganye.
Abaturage ngo bahakuye isomo ryo kunywa amata atunganye.

Mu mirenge ya Kabagari na Kinazi ho amakusanyirizo y’amata ntagikora
Mu gihe aba borozi bo mu murenge wa Byimana bishimira ikusanyirizo babonye, abo mu mirenge ya Kabagali na Kinazi muri aka karere ka Ruhango bo bavuga ko bakiri mu bihombo by’umusaruro w’ibikomoka ku nka zabo kuko amakusanyirizo bari barahawe atagikora.

Avuga kuri iki kibazo, umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, yemeza ko ibi biterwa n’uko abafatanyabikorwa baza bakubakira amakusanyirizo aborozi batabigizemo uruhare, agatanga ikizere ko iri rya Byimana ryo bitazabaho.

Iri kusanyirizo rirateganya kujya ryakira litiro z'amata zisaga 2500 ku munsi.
Iri kusanyirizo rirateganya kujya ryakira litiro z’amata zisaga 2500 ku munsi.

Ati “iri kusanyirizo rya Byimana ryo twizera ko nta kibazo rizagira kuko MINAGRI yagiye kuribubakira bo baramaze gushyiraho Koperative, ndetse ni nabo bacunga imikorere y’iri kusanyirizo”.

Ubuyobozi bwa Koperative agira Gitereka Byimana, bwo buvuga ko ubu burimo gufata ingamba zo kwegegera aborozi kugirango bite nka zabo haboneke amata azajya azanwa mu ikusanyirizo ari menshi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka